Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nabimurwa mu manegeka bakomeje  kurebana ay’ingwe!

Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka ati’’ uzimurwa mu manegeka ntangurane zahabwa.Umuturage wimurwa nawe ati’’ nderekezahe?

Prof. Shyaka Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu[photo archieves]

Ubutegetsi bureberera abategekwa.Byaba mu nyungu rusange cyangwa inyungu bwite. Ubu rero ikivugwa ni abatuye mu manegeka bagomba kwimurwa vuba,kandi nta ngurane bazahabwa. Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko  abimurwa mu manegeka nta ngurane kuko nta gikorwa rusange kigiye kuhakorerwa.

Ministri Shyaka akongeraho ko ari ugufasha abari mukaga banga ko ubuzima bwabo bwaharenganira.Ibi ngo byatewe nabo imvura yagiye yica kubera gutura mu manegeka.

Umuturage utuye ahiswe mu manegeka we aratabaza ngo ahabwe aho yakwerekera we n’umuryango we.Abagiye bahabwa ubutaka bwo guturamo  bari mu byiciro bitandukanye.

Uwa mbere ni Kavukire gakondo waho hantu. Uwabaye mu mujyi akabasha kubona amafaranga aciriritse nawe akubaka ngo ave mu bukode.

Undi ni uwavuye inyuma y’igihugu atahutse nawe mubushobozi bukeya yubatse mu manegeka atabizi.Umutegetsi iyo asimbuye undi amuha ibyiza yagezeho akanamuha n’ibibi cyane nk’iyo amusimbuye akekwaho amakosa runaka.

Uyu muturage wubatse ahawe ibyangombwa nabahoze ari Segiteri,Komine na Perefegitire y’Umujyi wa Kigali ntibarenganye? Uko hanzaha bivugwa! Abo bireba nibo bari bakwiye gusuzuma neza niba uwo munyarwanda yarasoreraga ubutaka atuyeho?ikindi nigute wakura umuntu mu manegeka ntahandi umuganisha?ikosa ni iry’uwamuhaye si iry’uwahawe?

Utuye mu manegeka  wese aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yahatuye atabizi ko hazaba habi,ariko agasaba ko Leta nk’umubyeyi wa rubanda yabafasha ikabashakira aho kuba baganisha imiryango yabo.

Abandi bo bakaba basaba ko bafashwa  nk’abavuye mu mahanga birukanywe bagatuzwa,kuko nabo ntaho kujya bafite. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso kurugamba rwo gutuza abava mu manegeka.

Kalisa Jea de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *