Ubuzima bwabatuye isi bukomeje kuba mu kaga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umwe kuwundi mu isi bahangayikishijwe n'icyorezo cya Coronavirus, kuko kitarabonerwa umuti. Abahanga mu by'ubuzima ntibarerekana umuti wavura iki cyorezo.

prof.Shyaka anastase minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Mu Rwanda ho ubuzima bwakomeye kubera icyorezo cya Coronavirus. Urujya n'uruza rwarahagaritswe kugirengo uwanduye yitabweho, naho utarandura arindirwe ubuzima.

Ntawuva mu ntara ngo ajye muyindi kuko imodoka zahagaritswe, ntawuva iwe murugo ngo ajye hanze. Bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta bashishikarije buri wese kugira isuku, kwirinda kwegerana, kudasuhuzanya, ariko aya mabwiriza hari abatayubahiriza bakavunira ibiti mu matwi.

Uduce twagezemo nka Nyabugogo hari urujya n'uruza rwagura ibiribwa, kongeraho abava ahantu hatandukanye berekeza mu ntara. Abacuruzi nabo batangiye guhenda birengagije amabwiriza agenga ubucuruzi. Nyuma yibyo byose igihangayikishije nabari mu mayira berekeza mu ntara bagenda n'amaguru, hakiyongeraho abavuga ko baryaga bavuye murugo. Ubu hari abana batoya bandagaye mu mihanda barira kandi nta mubyeyi bari kumwe.

Ibi rero bikaba bigiye kuba ikibazo gikomeye gishobora kongera ubwandu kuko amabwiriza yo kutegerana batayubahiriza, kandi naba bana batari kumwe na ababaye bashobora kuyandura vuba. Mu mujyi wa Kigali habonekaga abasabirizi bahetse abana, hakaniyongeraho abafite ubumuga bw'ingingo ubu bakaba biyongereye cyane.

Polisi irafata imodoka zitwawe nabatubahirije amabwiriza umwe mubafashwe tuganira yagize ati"ntacyo narimfite cyo kugaburira abana mbonye unkodesha ndamutwara. Undi we yagize ati"inzara ituma ufunguza nanjye ni muri urwo rwego nakije imodoka.

Twamubajije niba atarumvise amabwiriza? yagize ati"narayumvise ariko imodoka yari imaze igihe mu igaraji yavuyemo ejo kandi ntibaduteguje. Icyorezo gikomeje guhangayikisha isi no mu Rwanda imibare yabanduye uri kwiyongera. Umuti ni ukubahiriza amabwiriza buri umwe aguma iwe murugo kandi akagira isuku.

Igihe cyagenwe hari igihe cyagera byabonewe umuti cyangwa kikiyongera, ariko ubuzima bwa muntu bukarindwa.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *