Ubugambanyi mu ikipe ya Rayon sports nizo ngufu zo gukuraho Munyakazi Sadate.

Uko bizagenda kose bizagorana gukuraho Munyakazi Sadate kuko hari ingingo ishingiye ku itegeko ryishingwa ry'ikipe ya Rayon sports rimurengera.

Muvunyi Paul na Ruhamyambuga Paul bigeze kuyobora Rayon Sport mu bihe bitandukanye

Tutarajya mu ngingo n'ibika by'amategeko agenga umuryango wa Rayon sports utegamiye kuri Leta, reka turebe ibibazo byagiye byugariza ikipe ya Rayon sports igihe yari iyobowe na Ruhamyambuga Paul na Muvunyi Paul kugeza barwanye bayipfa kwa chez Robert.

Umugabo Ruhamyambuga Paul 2001 ubwe yivugiyeko Rayon sports idakwiye gutwara igikombe ngo APR fc ikibure.

Intangiriro za shampiyona ya 2001/2002 nibwo bivuye ahizewe hategetswe ko umutoza Raul shungu agaruka gutoza ikipe ya Rayon sports.

Umwaka wa 2002 Abareyo babyinnye murera birenze kuko Rayon sports yatwaye igikombe ku mukino wa nyuma, aho yari ifite amanota 58, naho APR fc ifite amanota 60, umukino warangiye mubyishimo byinshi.

Ibitego bine bya Rayon sports kuri kimwe cya APR fc. Umwaka wakurikiyeho wa 2003 umukuru w'igihugu Paul Kagame yahuriye n'ikipe ya Rayon sports muri stade Regional I Nyamirambo.

Uwo mwaka wa shampiyona ya 2002/2003 Ruhamyambuga Paul yahise afata abakinnyi Janot Witakenge, Makala Papy, Hamudun Makati, Amon Mudeyi abaha ikipe ya APR fc, ibi byateye igisare ikipe ya Rayon sports n'Abareyo kuko yarangije shampiyona ku mwanya wa Kane.

Bamwe mu bareyo n'umutoza Raul bashatse abakinnyi barikusanya batangira shampiyona ya 2003/2004.Ruhamyambuga Paul yifashishije bamwe mubo mu nzego za Leta birukanywe Raul, yirukanirwa I Byumba.

Ikipe yasize yatwaye shampiyona ya 2004.Uyu Ruhamyambuga niwe ugarutse anenga Sadate yifashishije Ferwafa kugirengo ikipe idatera imbere.

Muvunyi Paul ninde utazi uko yatesheje ikipe ya Rayon sports igikombe cya shampiyona ya 2005, kuko yari yatwaye icy'Amahoro.

Uwo mwaka ntushobora kuzibagirana mu mitima yabafana Rayon sports. Muvunyi Paul yaciye abitwa ba Ruhando, Karemera Alias Ruhotora nabandi mu ikipe kugeza na n'ubu byabaciye kuri za stade.

Muvunyi Paul ninde utazi uko yahiritse Gacinya na Komite ye, akaza kumugira umwungirije? ubuse ninde utabona imanza zugarije ikipe kandi ariwe waziteje? ninde utazi ibaruwa yashyiriye Karekezi olivier afunzwe akekwaho icyaha, nyuma arekuwe akamutega umukino wa Musanze fc.

Nimurebe uko yazanye umutoza Iyvan wananiranye hose akamwirukana, kugeza ubwo na n'ubu ikipe iki rwana niryo deni rye.

Tugaruke turebe uko Muvunyi Paul na Muhirwa Fred baremye amatsinda yo guheza abandi bareyo kugeza ubwo bavugaga ko hari ishyamba ribarwanya.

Muvunyi Paul yakoze amakosa we na Muhirwa fred baha APRfc abakinnyi, kandi babanje kubasebya. Abakinnyi batanu ni benshi cyane.

Nimurebe uko Muvunyi na Muhirwa Fred bigijeyo abakinnyi nka Ahimana Shassir, Kwizera Pierrot babashinja ko ari aba Prosper? Ubu rero byagaragaye ko Ruhamyambuga Paul na Muvunyi Paul baje mu ikipe ya Rayon sports kugirengo batange abakinnyi:Kimenyi Yves, Bizimana Yannick na Ndizeye Samuel mu ikipe ya APR fc.

Nta nzira yindi yo gukuraho Perezida wa Rayon sports batabanje kumukorera umukino usifuwe na Ferwafa hashingiwe ku itegeko ritanditse mu gitabo gihana ibyaha.

Ese ko Muvunyi Paul yatangiye gushaka a avugako Munyakazi Sadate yagiyeho mu buryo butaribwo yabikoreye iki? Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports twagiye tuganira badutangarijeko icyateye kugambanirana Munyakazi Sadate ngo ni ukwikanga kugarura umutungo banyereje.

Amategeko yubahirizwe, naho ibihano Ferwafa yahaye Sadate bizasuzumwa na FIFA kuko nawe ntazemera kurenganywa hashingiwe gushaka gutwara abakinnyi mu buryo butanyuze mu mategeko.

Umunsi imikino izarekurwa nibwo hazamenyekana ukuri. Abakunzi ba Rayon sports bati", ese ko ya modoka itwara abakinnyi yisubijwe n'Akagera kandi Muvunyi yari yaravuze ko yayishyuye ubwo ukuri ni uku he? Abareyo bafitiye icyizere Munyakazi Sadate kuko avuyeho uko byateguwe nta bwisanzure bwa a bwubahirijwe.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *