Muvunyi Paul akomeje kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije ikipe ya Rayon sports aremamo amatsinda .

 Abashakaga gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bakamye ikimasa,kuko bamaganiwe kure  n’abafana  kongeraho inzego za Leta.Umutungo wagatunze ikipe urakoreshwa bayisenya.

 Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakomeje gucikamo ibice hagamijwe kwerekana ko niyo yasenyuka ntacyo byaba bitwaye. Muvunyi Paul yavuzweho amakosa menshi kugeza naho we ubwe yegura. Ubu bikaba byongeye kugaragara aho akoresha bamwe mubayobora abafana(fan club) abakangurira gukuraho ubuyozi.

Abajya mu nama zikuraho ubuyobozi badutangarije ko zikorerwa kwa Muhirwa Fred izindi zikabera  Kicukiro. Ubu ikimaze kugaragara ni uko bamwe mubashinzwe inshingano harimo nka:Runigababisha Martin Marc, Kamayirese Jean d’Amour bashinzwe kuzenguruka basenya fan club bikaba byabananiye. Michel uyobora fan club Nyanza we yagezeyo aterwa utwatsi kuko abareyo bamubwiyeko usenya ubuyobozi batamwemera.

Muvunyi Paul we na Muhirwa Fred bikopeshseje imodoka mu Akagera bagenda batayishyuye ,nyuma baza kuvugira mu nama ko bazayishyura. Ibi rero siko byaje kugenda kuko imodoka yafashw en’umuhesha w’inkiko ayitwara mu Akagera. Igituma Muvunyi Paul avugwaho ibibazo byinshi ni uko kuva yavugwa na Munyakazi Sadate aribwo hatangiye utunama turwanya ubuyobozi.

Ubu rero inzego zitandukanye zamaganye ibikorwa byose bidindiza ikipe ya Rayon sports ,ariko Muvunyi Pau, Muhirwa Fred, Twagirayezu Thadeo bakaba baranze gutanga umutekano. Umukinnyi Sarupong wahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon sports bamubwiyeko azakina  bakuyeho Perezida Sadate.

Andi makuru ni uko Kamayirese yahamagaye umukinnyi Kakule Fabrice amwumvisha ko agomba kugaruka gukinira Rayon sports. Urugamba rwo gusenya rurakomeje,ariko Perezida Sadate akaba yijeje abafana ko  bazubaka ikipe izabaha ibyishimo.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *