Abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima  basuye Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kureba uko birinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ubuzima buzira umuze nibwo shingiro rya byose.Niyo mpamvu buri wese agomba kugira ubuzima buzira umuze.

Mutabazi Richard Meya w'Akarere ka Bugesera [photo ingenzi]

Urugaga Abasirwa rw'abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima (ABASIRWA) bakoreye urugendo rw'iminsi ibiri mu karere ka Bugesera kugirengo barebe uko bahagaze mu kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mutugize intara y'ibirasirazuba. Akarere ka Bugesera gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi. Umuturage wo mu mujyi ahitwa Nyamata bo kwirinda icyorezo cya Coronavirus  yarabigerageje. Umuturage wo mu cyaro cya Bugesera we ntabwo ashobora kwirinda Coronavirus kuko yugarijwe n'ubukene,kongeraho kutagira ibikorwa remezo bihagije.

Imirenge yo mu cyaro ntigira amazi,kongeraho ko nta dupfukamunwa bagira. Umwe mu baturage waganiriye n'itangazamakuru,ariko ntiritangaze amazina ye yagize ati"twe turindwa n'Imana kuko ntiwavuga ngo uririnda icyorezo usabwa kugira isuku kandi nta mazi ubona yo gukaraba.

Ikibazo cyo kugira agapfukamunwa nako badutangarije ko kuva Coronavirus yavugwa bagakangurirwa kukambara byababereye ikibazo gikaze. Kuva mu mirenge yo mu byaro ujya gushaka agapfukamunwa bitwara ayakaguze  nka dutatu. Ikindi kibabangamiye ni uko babwira kwambara agapfukamunwa ntaho bari bugakure.

Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe yemereye itangazamakuru ko imirenge y'icyaro nta mazi igira,ariko ko bitabuza umuturage kujya kuvoma ngo aze akore isuku.

Meya yakomeje avuga ko bafite gahunda yo kugira ibikorwa remezo bizafasha abaturage mu iterambere.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *