Ababyeyi barasabwa kwita ku konsa no gusobanukirwa akamaro k’amashereka k’umwana

Guhera tariki 1 kugeza kuya 7 kanama isi iba yizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa umwana, u Rwanda narwo ntirwasigaye muri urwo rugamba. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti: " Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiriye guteza imbere imbonezamikurire y'abana".

Ababyeyi baganiriye n'igitangazamakuru cy'Ingenzinyayo.com bavuga ko ubu bamaze gusobanukirwa n'igihe bahera abana imfashabere n'amezi bagomba guha abana ibere gusa ntakindi.

Nyiramana Solange avugako ubu asobanukiwe nicyo yafasha umwana we kuva avutse kurinda ageze igihe cyo kurya. 

Ati" Ubu umwana wanjye muha ibere gusa yagira amezi atandatu ngatangira kumuha utundi tuntu nk'amata n'igikoma bityo naba ntanahari  nkumva ko atishwe ninzara, ubundi agifite hasi amezi atandatu naramugendanaga."

Cyimpaye Rose nawe ni umubyeyi ufite umwana w'amezi atatu n'igice avuga uburyo yita kumwana we igihe amwonsa.

Ati" Njyewe mfite umwana muto iyo ngiye kumwonsa mbanza gukora isuku nkakaraba intoki kuko hari igihe nzifatisha Ku ibere kandi kuva yavuka ntakindi ndamuha muha ibere gusa nyuma y'amezi atandatu numva nzatangira kugerageza no kumuha amata".

Dr, Anitha Assimwe umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamikurire y'abana bato mu kigo cya NECDP, avuga ko amashereka uretse kuba arimo intungamubiri nyinshi umwana akeneye habamo n'abasirikare barinda umubiri w'umuntu.

Ati" Iyo umwana atagize amahirwe yo konka intungamubiri abona mu bindi yagaburiwe ntabwo biba bingana n'intungamubiri zo mu mashereka, bivuze ko imikurire ye  biterwa n'ibyo umuntu agaburirwa buri munsi kurusha undi mwana. Abasirikare baba mu mashereka y'umubyeyi ntahandi hantu wabakura, ntushobora kubabona muri ya mata yandi akorerwa mu nganda ndetse no mu amata y'inka".

Isi yose iri mu Cyumweru cyahariwe Konsa cyatangiye ku wa 1 Kanama kizarangirana n’itariki 7 Kanama 2020. Insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima ishishikariza ababyeyi “konsa hagamije kubakwa ubuzima bwiza bw’ahazaza ku Isi.’’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS rivuga ko konsa neza bishobora kugabanya impfu z’abana zigera ku bihumbi 800 ku mwaka bivuze ngo ababyeyi bose bonkeje uko bikwiye byagabanya izo mpfu.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *