Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiratanga igisubizo cy’abana bazerera mu muhanda.

Amaboko y'u Rwanda ni abana barwo. Amaboko y'umuryango ni abana uba wabyaye. Ubu bivugwako hashize imyaka myinshi mu Migi y'u Rwanda hagaragaramo abana bayizereramo aho benshi muri bo baba banywa ibiyobyabwenge.

Prof. Shyaka Anastase minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Isesengura ryakozwe ryerekana ko umujyi wa Astrida waje kuba Butare ariwo watangiye kugaragaramo abana b'inzererezi bagiye bafata andi mazina.

Uko imijyi yagiye ikura ninako abana bazerera banywa n'ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera. Aba bana bavukaga ku bana ba bakobwa babaga baratewe inda zitateguwe bakameneshwa mu miryango yabo, babandi bababyaye bakabasiga iwabo mu ngo bakisubirira mu Mijyi.

Abo bana bameneshwaga na ba nyirarume cyangwa ba byarababo. Imwe mu miryango ishingiye ku madini cyangwa itegamiye kuri Leta, haza kwiyongeraho abantu ku giti cyabo yagiye ifata aba bana ikabarera. Urugero :Furere Fororenti wabaga i Butare, Ababikira bo muri Diyoseze ya Nyundo kongeraho Gisimba wo mu mujyi wa Ndutiye Kigali.

Ibi bigo byafashaga abana batagira imiryango byaje kuba byinshi hagendewe ko, hari abagore babyaraga bagata impinja, kongeraho intambara zurudaca zagiye ziba mu Rwanda.

Imyaka yashize Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yaje gufata icyemezo cyo gukuraho ibigo byareraga abana batagira imiryango. Iki cyemezo iyo gitegurwa neza byari gufasha inyito yavugaga ngo "Fata umwana wese nkuwawe "ariko se byakemuye ikibazo cyangwa byateye ikirenze icyariho.

Niba Leta ishaka ko havaho ibigo birera abana batagira imiryango abayobozi nibo bari gufata iyambere batanga urugero rwo gufata umwana wese nkuwawe. ariko se ni abayobozi bangahe bashyize mu ngiro iyi nyito maze bakajyana mwene aba bana mu miryango yabo?

Abana bari hagati y'imyaka itandatu kugeza kuri cumi n'umunani ni abavuka ku babyeyi batandukanye mu nkiko. Abagabo barashaka abagore bakirukana abana basanze mu rugo bakangara. Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu isabwa kwerekana icyerekezo cyabariya bana bazerera mu muhanda.

Ubushakashatsi twakoze twasanze abo bana bazerera mu mihanda bafatwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco, ariko akenshi nta musaruro bitanga kuko iyo bavuye muri ibyo bigo n'ubundi bagaruka mu mihanga.

ese ninde wakoze icyaha cy'uko habaho Inzererezi mu mihanda?

Aba bana nta cyaha bakoze kuko ntibasabye kuvuka, niba baravutse ababashinzwe nibabafashe aho kubafunga no kubahondagura.

Akarere ka Nyarugenge gaherutse kwirara mu bana barara bakanirirwa Nyabugogo. Buri mwana wafashwe yagiraga ati "ntabwo naje kuba mayibobo mbishaka ni uko nabuze aho mba." Abakoraga icyo gikorwa cyo gufata abo bana bagaragaje umutima wakinyamaswa. Gukubita umwana ntacyaha umusanzemo bikungura iki? Gukubita umwana utagira iyo aba bikungura iki? Buri muyobozi iyo afata ijambo avuga ko buri mwana akwiye kugira uburenganzira, none uriya uba mu muhanda ese s'umwana nk'abandi hanyuma se we ubwo burenganzira buvugwa ku bandi ntibumureba? Niba atabugira azabuhabwa nande?

Uwo bireba wese narengere ruriya rubyiruko ruba mu muhanda rutarayayurwa ni ibiyobyabwenge.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *