Akarere ka Ruhango: Gitifu w’Akagari ka Gako biravugwa ko yahohoteye umwana w’imyaka 16

Muri ibi bihe isi yose ihanganye n'ikibazo cya COVID-19 aho usanga by'umwihariko mu gihugu cyacu hariho inzego zitandukanye zafashe inshingano zo kukirwanya zivuye inyuma zirimo urubyiruko ahenshi usanga rubarizwa mu itsinda ryitwa Youth volunteers aho usanga uru rubyiruko rukorana bya hafi n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze.

Uru rubyiruko rutumwa mu bikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho na Government. Kuri uyu wa 30/08/2020 ahagana saa moya z'umugoroba isaha isanzwe yaragenwe n'inama ya Government ko buri wese aba  agomba kuba ari rugo rwe, nibwo Umuyobozi w'Akagari ka Gako mu murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, nyuma yo kohereza muri izo nshingano youth volunteer Emerithe ushinzwe guhuza Akagari ka Gako Ari kumwe na Niyikora David usanzwe abana na mushiki we ufite imyaka 16 hamwe na murumuna we ufite imyaka 4;

Biravugwa ko yo kubohereza Umuyobozi w'Akagari ka Gako, bwana Enock NKUNDIMANA yaje guca inyuma ajya gukinguza mushiki wa Niyikora David ufite imyaka 16 twamwiwse izina rya "Nyiranziza" kubera impamvu z'umutekano we, maze nawe ntiyazuyaza gukingura kuko yumvaga ko ari musaza we ugarutse.

Nk'uko Umunyamakuru w'Ingenzinyayo yabitangarijwe na David Niyikora musaza wa "Nyiranziza" wahohotewe ngo Gitifu akimara kugera mu nzu yagundaguranye na mushiki we ufite imyaka 16 bigera aho gitifu amurusha imbaraga amuciraho imyenda nkuko ifoto bagaragaje mu nzego zikuriye Akagari yabigaragazaga.

Ngo umwana muto wari uhari nibwo yabonye bikomeye maze atabaza abaturanyi nibwo gitifu yumvise ko baje gutabara yahise amureka aragenda. Twashatse kumenya niba inzego zikuriye gitifu David uyobora Akagari ka Gako zabimenyeshejwe maze tumenya ko David akimara gutabazwa ko yagiye gucunga umutekano ahandi nyamara gitifu wari umwohereje akamuca inyuma akajya guhohotera mushiki we, ngo  yahise ahindukira bwangu maze asanga Koko mushiki we wiswe "Nyiranziza" yahohotewe ndetse anacirirwaho imyenda maze David ahita atanga Raporo kuri gitifu w'Umurenge wa Ntongwe.

Uyu munsi yagiye kureba Umuyobozi w'Umurenge amwohereza kuri police naho ahageze yoherezwa kuri RIB ikorera i Kinazi aho kuva iwabo ujya aho Kinazi bimusaba gukoresha itike y'amafranga 8000 Kandi akajyana na mushiki we wahohotewe.
Umunyamakuru w'Ingenzinyayo yifuje kumenya icyo Abayobozi babivugaho, nibwo kuri telefoni ngendanwa yavuganye na gitifu w'Akagari ka Gako Enock Nkundimana bivugwa ko ariwe wahohoteye uwiswe "Nyiranziza" w'imyaka 16 y'amavuko maze avuga ko ibyo yakoze yarimo areba uko amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe yubahirizwa ngo naho ibindi bivugwa ni uguharabika ubuyobozi.

Gusa akomeza avuga ko yifuje kuganira na musaza w'uwahohotewe ngo babirangirize hafi ariko asanga yamaze kurakara cyane.
Umuyobozi w'Umurenge wa Ntongwe, bwana Nahayo JMV we yasobanuye ko nta mpamvu nimwe yatuma umuturage ahohoterwa bityo asaba ko uwahohotewe agana RIB kugira ngo ibikurikirane Kandi ko nawe agiye gukurikirana icyo kibazo kuko cyamugezeho ariko akaba afite Inama ku karere.

uyu muyobozi w'umurenge akomezaa avuga  ko amafranga yose uwahohotewe azakoresha mu kibazo yahuye nacyo azayishyura Kandi ko nasanga ibyo gitifu Enock akekwaho bimuhama azafatirwa imyanzuro no mu rwego rw'ubuyobozi.

Innocent Maniraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *