Kigali: Covid- 19 yakomye mu nkokora iterambere ry’umugore

Ububoshyi ni umwuga ukunze gukorwa n’ababyeyi b’abagore, gusa abenshi ntibadakunda kuwitabira cyane kuko bawubona nk'ugayitse. Nyamara abawukora bo siko bawubona kuko bavugako ushobora gutunga nyirawo. Nubwo abakora uyu mwuga  bemeza ko ubatunga birenze ibyo abandi bibwira ariko, kimwe n’indi yose uravuna ndetse ukanabamo imbogamizi. By’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19 abawukora ngo bahungabanyijwe bikomeye n’iki cyorezo.

Urugero rw’ukora uyu mwuga wagezweho n’ingaruka za Covid-19 ni Uwimbabazi Claudine. Ubusanzwe akorera uyu mwuga w’ububoshyi mu Akagari  ka Akabahizi mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge. 

Avuga ko ubusanzwe  uyu mwuga umutunze n’umuryango we ikindi akaba yarabashaga kurihirira abana amashuri mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka.

Ikindi bimufasha ngo ni uko  atawurengaho [umwuga w’ububoshyi] ngo yishore mu ngeso mbi. Tuganira yagize ati “Uyu mwuga urantunze njye n’umuryango wanjye kuko uretse kuba nwukomorahop ibyo turya nanabashaga kwishyurira abana amashuri mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka kikazambya ibintu, ikindi urabona ko mfite icyo gukora ku buryo nta birengaho ngo inshore mu ngeso mbi harimo uburaya, kwiba cyangwa ngo mbe nasabiriza”.

Covid-19 yatumye umwuga wabo udakomeza nk’ibisanzwe.

Abajijwe niba kimwe n’ibindi uyu mwuga utarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 Uwimbabazi Claudine yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n n'isi muri rusange bihangayikishijwe n'icyo cyorezo nta kuntu bitari kubagiraho ingaruka cyane ko ababa banafife igishoro kitari kinini.

Ati ” muri iki gihe igihugu cyacu cy’u Rwanda n'isi bihangayikishijwe n'icyo cyorezo nta kuntu bitari kutugiraho ingaruka  kuko iyo bigeze kuri twe n'ubundi dufite igishoro gitoya bituma dusubira hasi kuko igishoro twakiriye ubu ngubu ari ugupfunda imitwe ngo twongere tubashe gukora”.

Yongeyeho ko kuri ubu ibyo akura muri ubu buboshyi bitamutungira umuryango uko bikwiriye kubera ingaruka za Covid-19.

Ati" Nkanjye mfite abana batoya harimo n'uwonka, rero birangora kuba nabasha kugurisha igikapu kimwe, ngo nguremo ifu y'igikoma mbonemo n'ibiryo byabasha kuntungira abana, kuko mbere ya Coronavirus twabashaga gucuruza ibyo nkabasha kubibona ariko ubu byarazambye"

Uwimbabazi Claudine ashyimangira ko mbere covid-19 bagurishaga  ibikapu  biri hagati 10-30 mu kwezi kuko bagurirwaga n'abantu baturutse imihanda yose ariko ubu  ngo babona umuguzi umwe bakamurwanira.

Coronavirus yabishe mbere y’uko ibageraho

Uyu mubyeyi ukora umwuga w’ububoshyi ukaba ari n’umwe mu yagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 avuga ko kubwe abona Coronavirus yarabishe mbere yo kuyirwara [ ingaruka zayo zarabahombeje] 

Ati" Ntabuzima, nta mibereho nibyo bavuga ngo corona[ ashaka kuvuga Coronavirus] ahubwo njye mbona yaratwishe mbere y'uko izatugeraho kuko dufite inzara n'ubukene twatewe nayo".

Nakabonye Marguerite nawe ni umubyeyi ukora uyu mwuga. avuga ko yawinjiyemo ngo ajye abasha gufasha umuryango we ariko ko kuri ubu bitagenda neza uko byari bisanzwe mbere ya coronavirus, kuko aho bakuraga ibikoresho bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ubu hafunze.

Ati" Ntabwo ubu bigenda neza kuko aho twaguraga imigozi dukoresha tuboha hari muri Sulfo none ubu harafunze ntitukibona ibikoresho, uretse gushakira aho bahambuye ibikarito n'amafirigo, iyo tutabibonye ntidukora".

Barasaba inzego zireberera iterambere ry’abagore kubafasha

Kimwe n’abandi twaganiriye, Uwimbabazi Claudine na Nakabonye Marguerite bavuga ko bakurikije igihombo bahuye na cyo kubera icyorezo cya Coronavirus basaba inzego zita ku iterambere ry’abagore kubafasha kubona igishoro kuko bakibonye bashobora no gukora ibindi  bibyara inyungu aho kubaho batariho.

N'ubwo bahuye n’igihombo basaba abandi bagore kuticara 

Mu butumwa batanze bagaragaje ko kudatekereza byimbitse bishobora kuba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi basaba ababyeyi b’abagore bagenzi babo ko kumenya gukora no kwizigamira bagategurira ahazaza.

Impamvu y’ibi ngo ni uko uko icyorezo cya Covid-19 cyatunguranye hashobora no kubaho ikindi kitari cyo kigahungabanya ubukungu bityo bikaba byagira ingaruka ku muntu utarizigamye.

 kuboha ibikapu wari umwuga utunze abagore benshi

 Nubwo bavuga ko bahombye kandi bavuga ko badateze gucika integer ahubwo  bakanabasaba  bagenzi babo nabo bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kudacika intege zo kuba bakwihangira imyuga kuko iyo ntabibazo biriho baba bameze neza.

Usibye uyu mwuga wo kuboha ibi bikapu hari n’abandi bakora bene ibi ariko bakaba bafite imbogamizi batewe na Covid-19. Aba  babyeyi  twaganiriye babagira inama yo gukomeza kwihangana kuko ntawe usimbuka atabanje gusubira inyuma.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *