Umurenge wa Nyarugenge :Kampani New Life mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Gukorera ku mihigo bikomeje kuba ihame mu nzego zibanze,ni muri urwo rwego Umurenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge ufatanije n'umufatanyabikorwa ariwo Kampani New Life isanzwe izwiho gukora isuku mu buryo bwa kinyamwuga bakoze umuganda.Inzego zibanze kongeraho iz'umutekano bahuriye mu gishanga cya Rwampara bakora umuganda.

Abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bwo kunoza isuku n'umutekano[photo ingenzi]

Hatemwe ibihuru,batoragura amacupa atandukanye nibindi byose byangiza ibidukikije.Uyu muganda hatanzwe ubutumwa butandukanye.

Abitabiriye umuhango w'ubukangurambaga ku isuku[photo archives]

Gitifu w'Umurenge wa Nyarugenge Mukandahiro Hidayi yavuzeko bihaye igihe kingana n'amezi atandatu mu bukangurambaga bw'isuku n'umutekano,ariko ngo n'ubundi basanzwe babikora.Gitifu yashimiye Kampani New Life nk'umufatanyabikorwa wanabateye inkunga y'ibikoresho byakoreshejwe muri uwo muganda.

Abakozi ba Company ya Newlife bari mu gikorwa cyo gukora isuku[photo ingenzi]

Abayobozi ba New Life bari bitabiriye ubukangurambaga ku isuku n'umutekano ,kongeraho abakozi babo bakozemo ibikorwa bitandukanye.Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa zahurije ku ijambo ry'imvugo igira iti"Buri wese niyihe intego yumveko isuku n'umutekano aribye kandi ko ntawundi abisiganya.Kampani ya New Life yo ikaba izakomeza ibikorwa byo gusukura umujyi itera n'indabyo.

Inzego z'umutekano nazo nyizatanzwe mu gikorwa cy'isuku[photo ingenzi]

Umwe mu bakozi bo mu nzego z'umutekano yavuze ko buri munyarwanda agomba kugira isuku ihame kuko ariyo soko y'ubuzima bwiza,naho umutekano wo yawuvuzeho ko ariwo shingiro ry'iterambere.Kampani zikora isuku mu mujyi wa Kigali zikwiye kwigira kuri New Life kuko imaze kuba ubukombe mu isuku no kubungabunga ibifukikije.

andi mafoto

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *