Ikipe ya Kiyovu sports ishyamba siryeru:Mvukiyehe Juvenal ashobora kwegura

Umupira w'amaguru urimo ibice byinshi,hari ibisabwa ubuyobozi bishingiye kugura abakinnyi bigasozwa no guhemba.

Igice kigizwe n'abafana basabwa gushyigikira ikipe batanga inkunga uko buri wese afite ubushobozi.Igice cy'umutoza kuko we asabwa guharanira ko ikipe atoza itsinda.Igice cy'abakinnyi basabwa gutsinda.

Mvukiyehe Juvenal Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports[photo archives]

Ikipe ya Kiyovu sports n'imwe mu makipe yagize amateka akomeye mu mupira w'amaguru,ariko isigaye irwanira kuzuza umubare.

Kiyovu  sports mu bihe byari bigoye izindi kipe zaraburiwe irengero yo yaguraga abakinnyi kandi bakomeye.Abakunzi b'umupira w'amaguru bati"mwitege Kiyovu sports"Izimpinduka zategurwaga nibyo byishimo byajemo ibibazo bikomeye ikipe icikamo kabili.

Habayemo igice cyari gisanzwe kiyoboye ikipe cyatanzeho Rwagasana umukandida.Igice cyavugaga ko gishaka impinduka cyari gishyigikiye Mvukiyehe Juvenal.

Imodoka Juvenal yabeshyeshyeje abayovu ko aje kuyizahura(photo archives)

Amatora ajya kuba byavuzwe ko hari abanyabubasha babwiye Rwagasana ngo akuremo ake karenge inzira zikigendwa ,nawe ati"haguma ruseke naho Kiyovu sports nzakomeza kuyikunda.

Mvukiyehe Juvenal yavuzweho byinshi,ariko benshi bamutega iminsi nawe ntiyihishira ikinyoma cyanze kwihishira none Kiyovu sports byabaye urudubi.

Mvukiyehe yeguriwe ikipe nawe ayereka ko azayihemba umushahara utigeze urangwa mu ikipe ya Kiyovu sports.

Uko yahinze siko yaguye.Shampiyona igitangira  Kiyovu yatsinze ikipe ya Mukura.Imikino yakurikiyeho mbere y'uko shampiyona ihagarikwa ikipe ya Marines fc yatsinze Kiyovu sports ibitego bitatu,n'undi mukino itsindwa niy'APR fc.

Abasesengura bati"Mvukiyehe yagize amahirwe coronavirus ikomeza kugariza igihugu nawe aba abonye uko yikuraho ikipe asesa n'amasezerano.

Itangazo rihagarika amasezerano y'akazi ku bakinnyi ba Kiyovu

Ubu amakuru acicikana mu ikipe ya Kiyovu sports nayemeza ko  Mvukiyehe ikipe imunaniye hashingiwe  ku bibazo afitanye n'abakinnyi  kongeraho ibyo afitanye n'abatoza.

Igikurikiraho ni iki?

Uko abayovu babivuga.

Abayovu bati "Mvukiyehe yaratubeshye turamushyigikira tuba babandi babonye isha itamba bagata urwo bambaye."

Mvukiyehe naramuka yanze kwegura azeguzwa n'abayovu ku ngufu kuko azaba agaragaye ko ntaho yaganisha ikipe.

Isesengura:Aya makosa akorwa mu makipe nizi nduru ziyavugamo bishinjwa ubuyobozi bwa RGB.

Aha hashingirwa ku mwanzuro RGB yafashe isesa ibyemezo bya Kiyovu sports byakumiraga Mvukiyehe kwiyamamariza kuyiyobora kuko ataramazemo amezi atandatu.

Abakunzi b'umupira w'amaguru barifuza ko RGB yazatanga ibisobanuro ku makosa ikora yivanga mu makipe iyaha abayayobora kandi ntabushobozi bafite bwo kuyobora.

Izi ngaruka zo kuzamba ku mupira w'amaguru biterwa ni uko abayobora amakipe badatorwa bagenwa,kuba Ferwafa nayo uyiyobora adatorwa ashyirwaho amatora akaza ari urwiyerurutso.

Amatsiko niyose nyuma ya coronavirus kuri Kiyovu sports cyane ko abatoza n'abakinnyi bashobora kuzaba barishakiye andi makipe.

Abayovu bo bakaba basaba abashyigikiye Mvukiyehe gusaba imbabazi ,kuko abatengushye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *