Ministri wa siporo Munyangaju yaburiye igisubizo ihurizo ryugarije umupira w’amaguru.

Umupira w'amaguru ukinirwa mu kibuga ntabwo uwuyobora,n'uwutoza cyangwa uwukina bashobora kuwutikenika nk'uko batekenika ibindi bikorwa.

Turebe igiteza ihurizo rikaba ryarabereye ikiraro abasenya umupira w'amaguru bigatuma Ministri Munyangaju abiburira igisubizo.Abasesengura batanga ishusho ry'uko amakipe yaburiwe irengero hashingiwe ko yugarijwe n'ibibazo by'ingutu.Ikipe yaburiwe irengero ya mbere ni Rayon sports yo igira abakunzi benshi.

Aurore Munyangaju Minisitiri wa Siporo[phot archives]

Izindi nazo nka Kiyovu sports,Mukura victory sports ntaho zikivugwa.Umukuru w'igihugu niwe abasiporitifu batezeho icyazahura iz'ikipe.Tariki 7Gicurasi Ministri Munyangaju yabwiye Umukuru w'igihugu ko mu itegurwa ry'umupira w'amaguru hakirimo ibibazo.

 

Umuntu k'uwundi bemeza ko mu Rwanda umupira w'amaguru ugeze mu marembera,bakemeza ko nta kipe igira ingimbi(junior) kugirengo hazavemo abakinnyi bazasimbura abamaze gukura.Ikindi kivugwa mu mupira w'amaguru ni uko ikipe ya APR fc ariyo isigaye igira abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu Amavubi kuko iba yaragiye itwara buri kipe umukinnyi wese wagaragaje impano yo gukina.

Ikindi cyifuzwa n'abakunzi b'umupira w'amaguru ni uko amatora yuzayobora Ferwafa noneho yava muyandi makipe kuko APR fc guhora iyoboye iri shyirahamwe bituma nta cyemezo ifatirwa.Aha batanga ingero nk'igihe baburanaga umukinnyi Nsanzimfura n'ikipe ya Kiyovu sports.Kuba abayobora amakipe bagenwa nk'abayobora amashyirahamwe badatowe nabyo biri muri rya hurizo.

Uko mbibona niba umupira w'amaguru uzategekwa uko ukinwa ntaho uzagera.Nkaha twatanga ingero ikipe ya Rayon sports ifite imanza zabahoze ari abatoza birukanywe none bakaba bishyuza.

Aha rero bivugwa ko komite iyoboye nta bushobozi ifite bwo kwishyura ayo madeni,bizagenda gute?ubuse umunsi imikino yatangiye iyi yahoze ari ikipe ya rubanda ,gikundiro nandi mazina izabasha gukina?bamwe mu bafana bashobora kutazongera kureba umupira w'amaguru mugihe hakomeje gukumira abanyamahanga.

APR fc ni ikipe ifite ubushobozi,iz'abaturage ntabwo zifite izakina yonyine?Niba mu kigega hari ikirimo nibagoboke amakipe niba ntakirimo ntayizakina imikino irenze itatu niramuka ifunguwe.

Murenzi Louis
 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *