Ibitaro byo mu karere ka Musanze ababigana barinubira zimwe muri serivise batagihabwa.
Umuntu iyo yarwaye agana kwa muganga bagasanasana iminsi ikicuma.Mu karere ka Musanze ho si ko byifashe,kuko abagana ibitaro barinubirako hari serivise ya morgue itagikora(uburuhukiro bwumaze kwitaba imana umuryango we utarajya kumushyingura).
Ibi bishimangirwa n'umuryango waruharwarije umuntu akitaba imana akajyarwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Shyira.
Abaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarijeko Umukuru w'igihugu Perezida Kagame Paul yemereye Akarere ka Musanze ibitaro bigendanye n'igihe,ariko bitavuzeko serivise zatangwaga zahagarara bategereje igihe izo nyubako zakuzurira zikazahabwa n'ibyo bikoresho.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere turimo ibikorwa byinshi ,bikaba bihangayikisha abagatuye nko mu gihe umukerarugendo yagira impanuka akitaba imana morgue idakora uko babyifatamo imbere yabo banyamahanga.
Akarere ka Musanze hari ishuri rya Gipolisi ,hari ishuri rya Gisirikare Nyakinama.Ubwo twategura iyi nkuru twahamagaye abo mu bitaro bya Musanze ntibyadukundira cyane ko bimaze kumenyerwa mu bigo bya Leta iyo hari ikibazo cya serivise idakora neza batitaba telefone batazi.
Ministeri y'ubuzima nitabare amazi atararenga inkombe.
Murenzi Louis