Rwanda:Umupira w’amaguru kutagira icyerekezo gihamye nibyo bishyira Amavubi mugihirahiro.

Umupira w'amaguru ukomeje kugenda biguruntege kubera kutawuha umurongo ngenderwaho. Isesengura ry'abamenyi b'umupira w'amaguru ryemezako nihatagira igikorwa vuba na bwangu ushobora gusenyuka.

Sekamana Jean Damascene Perezida wa Ferwafa [photo archives]

Amateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda yerekana ko igihe watangiye gukinwa narwo rwakabaye rwarazamuye urwego,ariko habuze umurongo nyawo.Ingoma ya Cyami bivugwa ko umupira w'amaguru wakinwaga byo kwishimisha,kuko nta bihembo byabagaho.

Repubulika ishinzwe amwe mu makipe yarariho yahise yitirirwa amakomine.Urugero:Victory yafashe izina rya Komine Mukura bongeraho Vs.Imparirwakurusha yiswe Kiyovu bivuye kuri Komine Kiyovu.

Nyuma yafashe izina rya Komine Gishamvu.Isesengura ryerekanako umupira w'amaguru wakinwaga hubahirizwa amategeko mpuzamahanga,kuko nabwo hari hatarabaho uburyo busesuye.

Kuva 1982 kugeza 1990 umupira w'amaguru waje kwagura amarembo ari nabwo hashinzwe ishyirahamwe rya Ferwafa.Umupira w'amaguru wazamuye amakipe yo mu cyiciro cya mbere aba 16 kugeza na n'ubu.

Hashyizweho icyiciro cya kabili nicya gatatu.Muriyo myaka hariho amarushanwa atandukanye yazamuraga urwego kuva kuri segiteri kugeza mu cyiciro cya mbere.Kuva 1995 kugeza 2008 Isesengura ryemeza ko umupira w'amaguru warufite intego kuko buri kipe yagiraga ingimbi(junior)ikipe y'igihugu Amavubi yagiye muri CAN mu gihugu cya Tunia anitwara neza.Kuva 2008 kugeza ubu habayeho ibikorwa bidindiza umupira w'amaguru.

Abayobora amakipe ntibagitorwa bashyirwaho na RGB,kandi mu nshingano bitarimo.Gukuraho amakipe nka Zebres yo mu karere ka Gicumbi,Flash fc yo mu karere ka Muhanga n'izindi.Ferwafa aho kuzahura umupira w'amaguru irawuzahaza ,ntishobora kwerekana ejo hazaza huwubaka.Abakunzi b'umupira w'amaguru benshi bacitse intege kuko bavuga ko ntacyerekezo ufite.Uyobora Ferwafa bimaze kuba ihame ko atangwa n'ikipe Intare fc junior y'iy'APR fc ,bityo bikaganisha umupira w'amaguru habi,kuko abashyizweho murwego rwo gucecekesha andi makipe mugihe har'umukinnyi ugiye mur'APR fc mu buryo butaziguye.Urugero Manishimwe Djabil wavuye mu ikipe ya Rayon sports,na Nsanzimfura Keddy wavuye mu ikipe ya Kiyovu sports bose bajya mur'APR fc.Ikipe y'igihugu Amavubi ntabwo ishobora kugira ireme mugihe shampiyona ihora muruziga rumwe itwarwa n'ikipe y'APR fc gusa,rimwe niya Rayon sports ikanyuzamo.

Umwanzuro w'umupira w'amaguru n'uko hakongerwa abanyamahanga muri shampiyona bigatuma abafana bagaruka.

Gushyiraho junior kuri buri kipe yo mu cyiciro cya mbere.Irushanwa ryo mu murenge Kagame camp rigakinwamo nabayivukamo,aho kujya kuzanamo abacanshuro.

Aha niho hibazwa niba umupira w'amaguru uzazamura urwego ruwuteza imbere cyangwa se bakawureka ukarunduka burundu.

Abayobora amakipe nimwe muhanzwe amaso kugirengo umupira w'amaguru wongere usubire ku murongo munafata ingamba zo kuwuzahura mutora uyobora Ferwafa.

Nihadafatwa ingamba zihamye umupira w'amaguru urasigara ari karahanyuze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *