Umurenge wa Muhima Umudugudu wa Tetero:Bashatse kuniga ishoramali hagamijwe indonke.

Ishoramali nimwe mu nzira ikura abaturage mu bwigunge bagatera imbere.

Umuntu cyangwa abantu iyo bashoye imali baba bazamura umuturage waho bayishoye.

Gitif w'Umurenge wa Muhima MUKANDORI Grâce [photo archives]

Ibi rero har'abatabikozwa cyane ko baba bashaka indonke mu nzira zibangamira ishoramali.

Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge,Umurenge wa Muhima,Umudugudu wa Tetero aho uwuyobora witwa Nyandwi Dieudonne yaremye itsinda ry'ibinyoma rikabangamira ishoramali.

Nyandwi Dieudonne yaje gukwiza ibihuha ko har'umushoramali uriho wubaka amazu adafite ibyangombwa.Isesengura ryaje kuvumbura ko Nyandwi yitwaje umwanya wo kuyobora Umudugudu wa Tetero avugako inzu ziriho zisanwa ntacyangombwa bafite.

Itangazamakuru riganira na Nyandwi Dieudonne yifashe ku gahanga agira ati"Ntabwo inyubako ziriho zubakwa n'umunyemali Materne avuga ko zashenywe n'ibiza aribyo kuko sinigeze mbikorera raporo.Nyandwi nyuma yaho agenda yigamba ko ayo mazu ya Materne atazasanwa atamusinyiye,kongeraho ko n'undi wese wabisinyira ntagaciro byagira.

Itangazamakuru ryegereye Gitifu w'umurenge wa Muhima Mukandori Grace .Itangazamakuru ryabajije Mukandori niba bazi ikibazo cyo mu mudugudu wa Tetero kivugwa ko Materne yasannye inzu nta byangombwa afite?Mukandori yagize ati"Uwasannye amazu ye ariwe Materne yahawe ibyangombwa kuko ibiza byamusenyeye.

Aha niho wahera wibaza impamvu uyobora Umudugudu wa Tetero ariwe Nyandwi yavuga ibinyoma bigamije gutesha agaciro inzego zimukuriye.Bamwe mubatuye Umudugudu wa Tetero tuganira banze ko twatangaza amazina yabo,kubera umutekano wabo.

Tuganira badutangarijeko ibyo Nyandwi Dieudonne yakoze arema itsinda rirwanya Materne ngo igihe yaburanaga na Nsabimana Dieudonne na Nsabimana Norbert bamuhuguza,uriya Nyandwi yar'inyuma ya bene Nyakwigendera Nsabimana.

Aho rero bimwe mu bitangazamakuru bitangarije inkuru bahawe na Nyandwi Dieudonne kugirengo herekanwe ko umushoramali atigeze asenyerwa n'ibiza adafite ibyangombwa abaturage bamwamaganye none yivuguruje.

Nyandwi yatangiye gutangaza ko Materne afite ibyangombwa ,kuko abaturage bamwamaganiye kure.Niba Nyandwi Dieudonne ashaka ko yahabwa indi manda niyikosore.Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *