Uburenganzira bw’umwana bukwiye kwitabwaho n’ababyeyi n’ubwo baba batarashakanye byemewe n’amategeko

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze baravuga ko uburenganzira bw’umwana bukwiye kwitabwaho n’abamubyaye n’ubwo baba batarashakanye byemewe n’amategeko bityo bakitwararika ku mutungo bafitanye kugira ngo uzarengere umwanya mu gihe batakibana.

Charles Havugimana Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali usanzwe anasezeranya mu mategeko abagiye kurushinga avuga ko itegeko ntawe ribuza gusezerana n’undi mu gihe yemera abana yabyaranye n’undi ku ruhande, ariko umubyeyi agomba kwita kuburere bw’umwana, akita gukurikirana ubuzima bw’umwana kugeza abaye umugabo cyangwa abaye umugore.

Bwana Murwanashyaka Evariste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire, w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwose bwakorohereza kwita ku mwana mu gihe abashakanye bagiye gutandukana kandi babana binyuranije n’amategeko.
Me Mukashema Marie Louise ni umwunganizi mu mategeko mu kigo gishinzwe ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum hari inama agira abagiye kurushinga kugira ngo bazite kubo bazibaruka bityo n’uburenganzira bw’abana bazabyara busigasirwe.

Agira ati “Iyo abantu bagiye kubaka urugo nubwo atari itegeko gusezerana mu mategeko, ariko ibyiza nuko basezerana byemewe n’amategeko kugira ngo abana bazabyara bajye bahita bagira uburenganzira bitabaye ngombwa kujya mu nkiko kugirango bategeke umubyeyi kubikora kugahato”.

Me Mukashema akomeza avuga ko mu gihe abagiye kubana bahisemo kubana bitemewe n’amategeko umwana naba akivuka buri mubyeyi yagakwiye kumva ko ari inshingano ze kwibwiriza akajya kumwandikisha mu bitabo by’irangamimerere atari ngombwa ko ategekwa n’urukiko kwiyandishaho umwana.

Ibyo abazobereye mu by’amategeko bagaragaza nk’inshingano ku mubyeyi afite k’uwo yabyaye harimo kandi ko mu gihe umubyeyi yabyaye umwana aba afite inshingano zo kumurera,kumwitaho bikubiye kumuhahira,kumuvuza n’ibindi.

Iyo umubyeyi atakibana n’uwo bashakaye izi nshingano aba akizifite mu rwego rwo gukomeza kurengera umwana mu gihe atabikoze urukiko rutegeka ko abikora ku ngufu.

 


Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *