CAF yatangiye kuvumbura amakosa ya Ferwafa n’ikipe y’APR fc umutoza Adil Erradi abuzwa gutoza.

Uruhururikane rw'ibibazo byugarije umupira w'amaguru byaravuzwe biracecekwa,none bigeze aho bifatirwa ingamba.Amakuru yasesekaye mu mupira w'amaguru nayavugaga ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika CAF ryabujije umutoza Adil Erradi utoza ikipe y'APR fc gutoza imikino nyafurika yatwaye ibikombe bya Shampiyona iwabo.

Muhammed Adil[photo archives]

Ikindi kivugwa n'uko Ferwafa ijyaho muburyo bwishe amategeko.Amategeko yo 2008 kungera kuvugururwa 2014 ryemezaga ko ntawuri mubuyobozi bw'inzego za Leta ko bataba mu buyobozi bwa Ferwafa.

Ubu ikindi kivugwa n'uburyo abatoza babona liconse.Umutoza ubona Diploma yo gutoza abanza C nyuma yakongera gukomeza amasomo akabona B.Umutoza ubona license A aba yaranyuze mu nzira zizwi.

Ibi byiciro byaya masomo byose bigaragaza ko ntaho umutoza Adil Erradi utoza APR fc abarizwa.Abasesengura iby'umupira w'amaguru mu Rwanda bakongera bakareba uko izindi kipe zibazwa ibyangombwa by'abatoza ,ariko ikipe y'APR fc yo ntijya ibibazwa.Abandi bati"ese aka kayabo uyu mutoza Adil Erradi yahemmbwaga kazabazwa nde?

Abakurikirana ibyibi bibazo byugarije byugarije umupira w'amaguru ,kongeraho no kwegura kwa Regis basanga hagiye kubamo impinduka zikaze.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *