Umuziki nyarwanda:Orchestre Nyampinga imwe muzacuranze injyana zakunzwe n’ubu zikaba zigikunzwe.

Mu Rwanda habayeho abahanzi kuva kera,ariko bakoresha ibikoresho gakondo.

Uko abazingu bagendaga binjira mu Rwanda hagiye habaho iterambere ritandukanye. Inkuru yacu iri kuri Orchestre Nyampinga.Ubu ikigezweho n'uko turebera hamwe ishusho y'amavuko ya Orchestre Nyampinga.

Iyi Orchestre yavutse nayo ifite aho ikomoka.Nyakwigendera Munyambuga Deo Alias Malumba niwe watangije umuziki yiga muri Groupe scolaire de Butare.

Aha yiganaga na Ntawuyirushintege Boniface,na Mathias.Minyambuga yakomereje muri Kaminuza y'u Rwanda.Aha ninaho Boniface Ntawuyirushintege yakomezanyije nabandi umuziki.

Nka:Nkumbuye inkogoto,Sindira,amazi yacu ya kera n'izindi.Ntawuyirushintege Boniface alias Bonintage yaje gushinga orchestre Nyampinga.

CFS niyo yavuyemo Laguere Jean de Dieu na bagenzi be maze bakubita umuziki.Injyana za kizungu zitandukanye.Orchestre Nyampinga yaje kwinjira mu itorera Amasimbi n'Amakombe rya Rugamba Cyprien bakuramo Vestina Alias Gakoni Kabakobwa.

indilimbo zakunzwe bwa mbere muri Nyampinga:Suzuki ijwi n'injyana byayiranze kugeza n'ubu biracyakunzwe ,haba abato n'abakuru.Iyi ndilimbo ya Suzuki yakundaga kumvikana mu ndilimbo zasabwe kuri Radio Rwanda.Indilimbo Ururabo ijwi rya Bikorimana Andre n'ubu abayumva bsrayikunda.

Icyerekana ko ikunzwe umulilimbyi Gitoko yarayigannye.Indilimbo Kiberinka nayo n'ubu iracyakunzwe.

Ijwi rya Laguere Jean de Dieu ryongeye kumvikana mu ndilimbo Ndababaye cyangwa Akajeve.Ababyibuka muri iyo myaka hariho ipantalo y'ikoboyi ifashe k'umubili n'inkweto izamutse ifite imashini.

Umusore wabaga abyambaye yabaga aberewe.Indilimbo Dawe wa twese mu ijwi rya Mathias byatumye abagaturika bakomeza kuyikunda.Indilimbo Eugenia mu ijwi rya Laguere Jean de Dieu iyi ikaba yaravuye ku makimbirane ya Eugenia n'umusore yabenze.Indilimbo mwamikazi w'isi n'ijuru Laguere Jean de Dieu yongeye kumvikana ,kuko icyo gihe I Kibeho habaga ibonekerwa ryahuruzaga abavuye impande zitandukanye z'isi.

Indilimbo Kanyange,Wintatira mu ijwi rya Bonintage ryabaga rikunzwe.Ibihe byaje gutera amatage Vestina Alias Gakoni Kabakobwa asubira mu itorera Amasimbi n'Amakombe.

Nyampinga nayo iba icitsemo kabili.Bonintage,aherekejwe na Samputu Jean Paul,Mihigo Francois Alias Chouchou,Mukasa Heri yongeyemo umugore we Mukarutesi Francine bagiye muri Kigali.

Bonintage na Orchestre Nyampinga bati"Isubireho mugabo wantaye.Ati"urebye abagore b'imisatsi y'amapfundo,ukareba abagabo barara mu ma Hotel wakumva uko naheze Kigali.Aha abana ba Furere Ruka basubiye murugo muri CFS bati"Orchestre Impesa: Laguere Jean de Dieu na Bikorimana bakomeza umuziki.

Orchestre Nyampinga Kigali ntiyayihiriye kuko Samputu Jean Paul , Mihigo Francois Alias Chouchou na Heri Mukasa bagannye Gisenyi bakora Orchestre Ingeli.

Samputu umuziki yarawukoze Inkotanyi ziteye afungwa mu byitso na bagenzi be.Samputu ati"Mwigabo,Nikuki ngukunda n'izindi.Samputu yerekeje iy'urugamba rwo kubohoza igihugu.Samputu ati"Twararutashye,Zagishe zitashye n'izindi.

Samputu yaje kwerekeza imahanga ati"Nyaruguru,Ngarambe n'izindi ,aha niho Samputu yakuye igihembo ,akaba ariwe muhanzi nyarwanda wahawe igikombe mu muziki kandi agikuye hanze mu mahanga.

Umuziki wagiye ukomoka henshi cyane ko na Nyakwigendera Sadara wahimbye agasaza gashira amanga yabaye umusuguti mukuru muri CFS Ngoma Butare.

Ubu abagirana isano na Laguere Jean de Dieu na Bikorimana Andre bababazwa nababatwarira ibihangano nka Girimbabazi yakunzwe kubera ko Laguere yayihimbye mugihe abagore benshi batanaga abagabo abana bakajya mu mujyi.Amategeko arinda ibihangano nahere kubya Orchestre Nyampinga.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *