Ikimoteri cya Nduba gishobora kubera igisasu Meya w’umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

Gukorera ku mihigo nimwe mu ntambwe yatewe yerekana uko Umujyi Kigali n'uturere two mu ntara bakorera abaturage

Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali ku cyegeranyo cy'ikimoteri kiri mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo.

RUBINGISA Pudence Umuyobozi w'umujyi wa Kigali [photo archives]

Ubu haribazwa impamvu FPR yahaye inshingano Rubingisa Prudence zo kuyobora Umujyi wa Kigali,ariko amafaranga y'u Rwanda angana na miliyari 6 z'amafaranga y'u Rwanda aburirwa irengero.

Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite muri Komisiyo igenzura ikoreshwa ry'umutungo wa Leta PAC yagaragarije abanyarwanda igihombo gikabije.

Ikimoteri cya Nduba gikisanyirizwa imyanda itandukanye kandi y'ubwoko butandukanye.

Aherekanirwa ko ikimoteri cya Nduba ari igisasu ku ngoma ya Meya w'umujyi wa Kigali Rubingisa n'uko igenzurwa ryakozwe muri Werurwe 2021 ,hakerekanwa ko aho gutanga umusaruro cyahombeje igihugu.

Niba imyanda ijyanwa I Nduba itarabyazwa ifumbire n'izindi nyungu zari zitezwe harakurikiraho iki?harakurikiraho gukurikirana ababishinzwe.

Umujyi wa Kigali waje kwimura iki kimoteri ku musozi wa Nyanza mu karere ka Kicukiro kimurirwa I Nduba.Iki gikorwa kijya gukorwa hari hagamijwe kubungabunga ubuzima bw'abaturage no kurengera ibidukikije.

Imyaka 9 irashize inyungu zarabaye izo mu mifuka yabo mu mujyi wa Kigali.Nkubu Kampani yitwa Pivot yari yarahawe kuzabumba amatafari muri mwe mu myanda imenwa Nduba,ariko ntakirakorwa.

Nyirabayazana wibi byose n'umujyi wa Kigali uha amasoko zimwe muri Kampani zidashoboye kuzuza inshingano kugeza naho abakozi bazikorera bishyurwa ukwezi kumwe bakoze atatu.Kuba Umujyi wa Kigali utanga amasoko mu buryo bwakemanzwe nubu Kampani New Life NT& MV Ltd yari yahawe isoko bigasakuza rikaza guhagarara.

RURA yategetseko ikimoteri cya Nduba kizitirwa,ariko Umujyi wa Kigali na Meya Rubingisa babiteye utwatsi.Ubwisobanuro bw'umijyi wa Kigali bw'uko bashyizeho uburinzi ngo ntabwo aribwo bukenewe bwo nyine hakenewe n'uruzitiro.

Kuba harimo imyanda ishonora guteza ibibazo,ariko nta busobanuro buhagije Umujyi wa Kigali wabitanzeho.

Niba Abadepite ibyabo birangiriraho ntibakirirwe bahamagaza uwagaragaweho gukoresha umutungo wa Leta nabi,cyane ko ku kibazo cy'imashini yaguzwe akayabo ka miliyoni Ijana na mirongo Inani ngo itwike imyanda ,ariko ikaba itabikora kugeza ku myaka irindwi imaze iguzwe.

Rubingisa yemeye ko iyo mashini itarabyazwa umusaruro,ariko ntiyerekanye icyakorwa ngo imyanda ijye itwikwa.Igitangaje n'uko imashini ishonora kugurishwa cyangwa igakodeshwa.

Igihombo kiravuza ubuhuha mu mujyi wa Kigali cyane ko iriya mashini bashaka kuzayigurisha amafaranga makeya mu kimenyane,nyuma Umujyi wa Kigali ukajya uyikodesha nuwo bazabeshyako bayiguze.Kampani imwe muzitwara imyanda niyo igiye guhabwa imashini.

Kuki iyi mashini batayiha ibitaro bikajya bitwika imyanda aho kugirengo babeshyeko bayigurishije mu manyanga.Kuva 2016 nibwo Umujyi wa Kigali wagiriwe inama ku kimoteri cya Nduba,ariko kugeza nubu ntacyakozwe nkuko na Rubingisa Prudence Meya w'umujyi wa Kigali yabyemeye.

Mugabo John nawe yabuze igisobanuro kubyo kutabyaza ikimoteri cya Nduba umusaruro.

Abanyakigali bashinja Rubingisa Prudence nabo bayoborana Umujyi wa Kigali kugeza ku kagali kubera ko babafungira ibikorwa by'ubucuruzi cyangwa Kampani zabo zikora amasuku babashinja ko ntabikoresho byubwirinzi bafite,mugihe abakorera Umujyi wa Kigali ku kimoteri cya Nduba ntabyo bagira.Amakosa akorerwa mu mujyi wa Kigali muri Kampani zitwara ibishingwe zifashishije abashinzwe isuku ntibizatuma ikusanywa ry'imyanda rigenda neza.

Iminsi yashize uwitwa Mwanafunzi Albert wo mu kanama k'amasoko yashyizwe mu majwi mu makosa yatumye amwe aregerwa.

Niba byagaragaye ko ibikorwa remezo byo mu mujyi wa Kigali bifite ibibazo birerekana ko ingoma ya Rubingisa Prudence iri mu marembera.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *