Imana nitabare umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol mwene rubanda akomeje kuwurenganya.

Cyamunara ya Cogebanque mu mutungo wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ntivugwaho rumwe benshi barayita impimbano.

Hashize imyaka itandatu uwari umunyemali Rwigara Assinapol yishwe.Urupfu rwa Rwigara Assinapol ntirwavuzweho rumwe.Impande ebyeri zatandukanijwe ku mvugo:Leta iti"Rwigara yazize impanuka y'imodoka.

Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara wo uti"Rwigara Assinapol yishwe kuko twageze aho impanuka yabereye agihumeka bamutwara kwa muganga mu bitaro bya polisi Kacyiru niho yaguye.

Ibihe bidaha ibindi umudendezo byakomeje kwibasira Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol kuko tariki 14Nyakanga 2015 nyuma y'iminsi mike nibwo Fiddle Ndayisaba wari Meya w'umujyi wa Kigali yabahe ibaruwa yatanzwe na St Joseph Engineering Campany yerekanako inyubako ya Rwigara igomba gusenywa.

Imitima ikibunza roho kubera kwibaza igicumuro cyaba cyarakozwe ,nibwo umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol wahimbiwe ibyaha barawufunga.Intandaro ikaba ko Diane Shima Rwigara yarafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Inyota ya politiki yatumye umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ufungwa.Induru zo mu itangazamakuru ,kongeraho amahanga n'imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu Adeline Rwigara n'umwana we Diane Rwigara basohotse muri Gereza kandi bagizwe abere.

Itotezwa ryongeye kuvuza ubuhuha mubo kwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol umutungo ugizwe n'uruganda rwakoraga itabi n'imashini rwakoreshaga ziba zitejwe cyamunara.

Aha naho umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol werekanagako nta deni ry'umusoro bafite cyane ko mu iburana haterekanywe uko bawugiyemo.

Ubu ikigezweho n'uburyo bank ya Cogebanque iriho ikoreshwa mu makosa yo guhohotera umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro RRA kivuguruje mu mvugo yo kwishyuza Rwigara Assinapol ideni kandi igihe ashyinguraa barashimye ko babuze umusoreshwa mwiza utaragiraga ideni.

Aha wakwibaza uti"Kuki RRA yareze Nyakwigendera Rwigara Assinapol ideni ryo kudasora,mugihe bamushimiye? Indi nkuru ubu ivugwa nigendanye na cyamunara ishaka kwigabiza umutungo wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Niho buri wese avuga ati"niba Adeline Rwigara abaza ibimenyetso byiryo deni babashinja bakaribura ,niki gituma uyu muryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ukomeza gutotezwa?

Abo twaganiriye bakimara kumva Adeline Rwigara avuze ko nta deni na rimwe bafitiye leta cyangwa banki n'undi uwo ariwe wese ,tuganira bagize bati"Ibi byo kwibasira Rwigara Assinapol byatangiye 1998 igihe hari itsinda ryamusabaga gufatanya ubucuruzi akabyanga.

Bakomeje badutangariza ko icyo gihe Rwigara Assinapol yafungiwe muri Camp Kami.Aba banyabubasha baje kongera kwibasira Rwigara Assinapol bakoresheje ikinyamakuru Rushyashya ko inzu iri mu Kiyovu cy'Abakire ngo niy'Umwami Kigeli.

Rwigara yakoze ikiganiro n'itangazamakuru anyomoza ibihuha byari byatangajwe na Burasa ubu nawe waje kwitaba Imana.

Undi nawe yaduhaye amakuru ko ikibanza cya Rwigara Assinapol cyaje gukoreshwamo impanuka hagwa abantu,nyuma Rwigara yareze Umujyi wa Kigali aratsinda yishwe yaratangiye kwishyurwa,ariko kugeza n'ubu umuryango we wimwe ayo mafaranga.

Adeline Rwigara yeretse urukiko bimwe indishyi ziva k'urupfu rwa Rwigara Assinapol.Isesengura kubibera kwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol bikomeje guteza ikibazo cyane ko ari umwe mu nkotanyi z'urugamba zafashishije FPR kugera k'ubutegetsi.

Abandi bati"ese ni uko iherezo rya politiki rirangira.Mugihe umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ukomeje kwishyira mu maboko y'Imana,hari amakuru avugako bashobora kwiyambaza inkiko mpuzamahanga.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *