Abakora uburaya mu mujyi wa Rubavu bashobora kubera igisasu Ministri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel.

Uko iminsi ihita indi igataha mu isi hagenda hazamo ibibazo byinshi,ariko hakazamo n'ibyiza byinshi.

Dr. Ngamije Daniel Minisitiri w'Ubuzima [photo archives]

Aha niho havuyemo ibibazo byagiye byugariza abatuye isi kugeza ubwo hadutse abahuza ibitsina bagura.

Umugore yabikora umugabo akamuha amafaranga.

Inkuru yacu iri ku bagore bakora uburaya mu mujyi wa Rubavu.

Ikivugwa kuri aba bagore n'uburyo bugarijwe n'inzara cyane kuva icyorezo cya coronavirus cyatera isi.

Impamvu ivugwa yuko aba bakora uburaya babera Ministri w'ubuzima Dr Ngamije Daniel igisasu n'uko muri ikigihe bariho nabi,cyane ko nta mugabo ugikora uburaya nabo.

Aba bagore bakoze uburaya mubihe bitandukanye harimo abamaze kwandura agakoko gatera kakanakwirakwiza sida.Imvugo zaba bagore zuzuyemo agahinda cyane ko bavuga imvugo zikakaye zumvikanamo amaganya.

Bose baganira n'itangazamakuru batangaje ko abafite ubwandu baretse kunywa imiti igabanya ubukana bukwirakwiza sida.

Inzego z'ubuyobozi zo mu karere ka Rubavu zivugako ibibazo byabo bagore bakora uburaya zibizi,ariko ikibazo gihangayikishije cyatewe n'uko abarwayi banze kunywa imiti.

Abandi twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Bariya bagore banduye sida bagomba gufashwa,ariko nabo bakifasha cyane ko abanze kunywa imiti bisa no kwigaragambya.

Ministri Dr Ngamije Daniel we arasabwa gukurikirana ubuzima bwabo bagore cyane ko nibakomeza kwanga kunywa imiti bagapfa bizamusaba ubusobanuro.

Abakora uburaya haba k'umugabo cyangwa umugore bakangurirwa kwikingira bakoresha agakongirizo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *