Musanze:Rwanda Health initiative for youth and women ikomeje gukangurira urubyiruko ububi bwa Sida.

Isi yose bizwiko urubyiruko arizo mbaraga zejo hazaza.

Ikigo Rwanda Health Initiative for youth and women

Aha niho hashingirwa hashyirwaho uburyo bwo kurinda urubyiruko icyorezo cya Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda.

Inkuru yacu iri murikamwe mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru,ariko Akarere ka Musanze.

Mu mwaka 2017 nibwo urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwashyizwe igorora rushyirirwaho ikigo Rwanda Health Initiative for youth and women.

Ingamba z'ubukangurambaga bivugwako zaje zikenewe ,kuko urubyiruko rwinshi rwajyaga rutinya kwipimisha virusi itera Sida.

Uribyiruko rumwe twagiye tuganira rwagize ruti"Mbere yuko ikigo cya Rwanda Health Initiative for youth and women gishingwa mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza twari twaraheranywe n'ibibazo by'ubwingunge.

Bakomeje batangariza ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko mbere gishingwa rya Rwanda Health Initiative for youth and women hari urubyiruko rwagiye rwandura virusi itera Sida,bagatinya no gufata imiti kugeza bamwe bitabye Imana.

Uburero uretse n'urubyiruko n'abakuze bagiriwe Inama zo kwipimisha virusi itera Sida kugeza no kuzindi nama zirebana n'ubuzima.

Ubukangurambaga ku bigendanye no gupima uwo ariwe wese byagezaho buri muturage wo mu karere ka Musanze yitabira kumenya uk'ubuzima bwe buhagaze.

Umwe ati"Iyo wipimishije ugasanga uri muzima ukangurirwa ko ugomba kwifata byakunanira wajya gukora imibonano mpuzabitsina ugakoresha agakingirizo.

Ibyiza byabyo bikaba binarinda gutwara inda itateguwe cyane ko benshi baba batarashinga ingo.

Rwanda Health Initiative for youth and women inatanga inama kubanduye virusi itera Sida cyane ko nabo baba bagomba gukora imibonano mpuzabitsina.

Uwanduye ahabwa inama zikurikira"gukora imibonano mpuzabitsina ukoresheje agakingirizo kugirengo utanduza abandi cyangwa ngo ube wakongeramo ubundi burwayi.

Ubujyanama ku bagore batwite cyane ko utwite yanduye virusi itera sida akurikiranwa,kugeza abyaye .

Imiryango itegamiye kuri leta nayo yagiye ishingwae igamije gukangurira buri munyarwanda ko sida arimbi,ikindi ari cyorezo nta muti,nta n'urukiko uretse imiti igabanya ubukana.

Abayobozi n'abaturage bo mu karere ka Musanze bashimira ikigo cya Rwanda Health Initiative for youth and women ko kuva cyatangira gukora imibare yabandura virusi itera sida yagabanutse,cyane ko n'inda zitateguwe zagabanutse cyane.

Ubuyobozi bw'umirenge wa Muhoza bwo bwishimira ko Rwanda Health Initiative for youth and women yahaye inama abagore bakora uburaya bituma ikwirakwira rya virusi itera Sida rigabanuka.

Musanze bati"Turinde urubyiruko kuko arizo mbaraga z'igihugu hejo hazaza.

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *