AS Kigali yatsinze Gorilla FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiona kumunsi wa 3

Ikipe ya AS Kigali itsinze Gorilla FC igitego 1 kubusa kumunsi wa 3 wa shampiona ikomeza kuyobora, kandi ikomeze kwihagararaho kutinjizwa igitego muri iyi mikino 3 imaze gukina.

AS Kigali (photo ingenzi )

Ikipe ya Gorilla FC yagiye gukina uyu mukino itozwa n'umutoza wungirije Rutayisire Edouard ndetse n'umuyobozi wa Tekinike Kalisa Channy akaba na visi perezida wa 2 , mugihe umutoza mukuru akiri mubihano , uyu mukino watinze gutangira nk'uko byari biteganijwe utindaho iminota 5' nyuma yuko umuzamu wa As Kigali Ntwari Fiacre na myugariro Ishimwe Christian bari banze kuva mu rwambariro kugeza umusifuzi wa 4 agiye kubizanira,bikavugwa ko uyu muzamu wa AS Kigali yari yabuze imyambaro ye kuko iyo yari afite yasaga niyo Gorilla yari yambaye , bisaba ko yahindura imyenda akambara itandukanye ni iya Gorilla. Amahitamo yandi yagize n'ukwambara imyenda isanzwe yabakinnyi batari bakoresheje.

Shaban Hussein TChabalala watsinze igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino Mugice cyambere kumunota wa 8 nibwo ikipe ya As Kigali yanyeganyeje inshundura ibona igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino kumupira watewe na Rukundo Denis ,ugasanga Haruna Niyonzima Akozaho umutwe ufata umutambiko wizamu, Aboubakar Lawal asubijemo urongera ufata umutambiko ,Shaban Husein Tchabalala ashyiramo igitego cyambere cya AS Kigali.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako agenda ahusha uburyo byabazwe ,igice cya mbere kirangira ari cyagitego 1 cya AS Kigali kubusa bwa Gorilla FC Umuzamu wa Gorilla Ndori Jean Claude yagaragaje ko arumuzamu mukuru afasha cyane kipe ye kuko yagiye afata imipira itandukanye yari kuba yavuyemo ibitego.

Igice cya 2 cyatangiye amakipe yombi asatirana arinako yongeramo amaraso mashya, kumunota wa 69' ikipe ya Gorilla yahushije uburyo bwabazwe kumupira wavuye kuri Nizeyimana Jean Claude batazira Rutsiro yateye umupira ukomeye cyane umuzamu awukuriramo kumurongo basonzemo bwa 2 umuzamu awushyira muri Corner, umukino urangira ari igitego 1 kubusa bwa Gorilla .

AS Kigali yagumye kuyobora urutonde rwa gateganyo n'amanota 9 n'ibitego 7 izigamye, kugeza ubu ikaba itari yinjizwa igitego na kimwe mu izamu ryayo.

Mukarukundo Donatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *