Cyamunara ikomeje kuvuza ubuhuha mu mitungo ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol mu nzira zitavugwaho rumwe.

Nyakwigendera Rwigara Assinapol ibye nabiwe bikomeje kuba mu ihurizo rya Politiki ritagira iherezo, abahanga mu bya Politiki bemezako nta mwanzi uhoraho,kandi nta n'inshuti ibaho igihe cyose.

Hotel ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol (photo archives)

Mu Rwanda rwo hambere havugwaga ko rwuzuye,naho urw'ubu amarembo arafunguye.Umwe k'uwundi mu rugamba rwo kubohoza igihugu yarafite icyizere cyo guhindura ubuzima bugendeye ku bikorwa bye byihariye"Amahoro ku giti cy'umuntu"Nyakwigendera Rwigara Assinapol muri Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda iyobowe na FPR bwatangiye gute?bwarangiye apfuye.Inzego za Leta ziti"Rwigara Assinapol yazize impanuka y'imodoka.

Umuryango we nawo uti Rwigara Assinapol yishwe twamugezeho agihumeka banga ko tumujyana kwa Muganga.Abo mu muryango we bakomeje kwerekana ko urwangano rwabiziritseho kugeza bafunzwe.Urubanza rwa Adeline Rwigara n'umukonwa we rwerekanyemo ikibazo cya Politiki.

Kwivuguruza no guteza Cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol byavuzweho amagambo atandukanye.Abagera mu bikali by'abanyabubasha ntibahwemye kugenda bashinja umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol kudakunda FPR.

Abandi nabo bati"Inyubako ya Rwigara Assinapol yubakiwe Umwami Kigeli ngo azayituremo.Abandi nabo bati"kuki inzu MRND itashenye ishenywe na FPR?Abasesenguye uko Politiki yakomeje kwizirika k'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol kugeza igihe habaho Cyamunara itaravuzaeho rumwe hagurishwa uruganda premier Tabacco campany Ltd ,cyane ko imashini zakuwemo zari zirengeje amafaranga bishyuzwaga.

Umuhesha w'inkiko warukuriye urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga Habimana Vedaste yigabije uruganda premier Tabacco campany Ltd imashini zitwarwa mu buryo bwateye kwibaza abari bahari.Kwivuguruza no kwitiranya icyaburanywe nicyo cyatumye Cogebanque itsinda urubanza yaburanagamo na Premier Tabacco campany Ltd.

Kuki ibaruwa yanditswe na Cogebanque 2018 ishimangirako nta deni ifitiwe,kuki Urukiko rutayihaye agaciro? Adeline Rwigara we ngo ukurenganije mu isi ntabwo azakurenganya mu ijuru.Ibyavuzwe cyangwa ibivugwa nyuma yaho Urukiko rw'ubucurizi ruciriye urubanza ko  Cogebanque itsindiye miliyoni 349.

Biravugwako imitungo yose y'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol yavuzwe mu iburanisha igiye gutezwa cyamunara mu buryo ifite agaciro ka miliyoni ijana izajya igurwa makeya kugeza yose irangiye.

Iherezo nirihe niharanuka havumbutse urundi rubanza?Iyi mitungo ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol abazayigura amafaranga makeya mu cyamunara baramenyekanye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *