Ikigega ‘BDF’ cyafashije imishinga 308 yagizweho ingaruka na Covid-19 ifite agaciro ka miliyari 5

Ikigega cy 'ingwate mu Rwanda BDF kivuga ko imishinga yasabye gufashwa yagizweho ingaruka na covid-19 isaga ibihumbi 308 niyo yafashijwe itwaye amafaranga y'u Rwanda miliyari 5.

Ubuyobozi bwa BDF bwabitangaje mu gikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho mu myaka 10 ishize icyi kigo gishinzwe, kuva muri icyo gihe kandi hamaze gufashwa imishinga isaga ibihumbi 45 mu gihugu hose ifite agaciro ka miliyari 87 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Ikigega  BDF kiri mu byari bishinzwe gushyira mu bikorwa kuzahura ubukungu kivuga ko muri miliyari zisaga eshanu n' igice z'amafaranga yu Rwanda cyakiriye cyafashijemo imishinga irenga ibihumbi 5 ifite agaciro ka miliyari 6 yari yagaragaje ko yagizweho ingaruka na covid-19.

Binyuze mu kigega nzahurabukungu ERF cyashinzwe na Guverinoma y'u Rwanda, BDF yatangaje ko imishinga ibihumbi 5.3 yahuye n'ingaruka za covid-19imaze guhabwa asaga miliyari 5  y'u Rwanda. 

Ubusabe bwari bwakiriwe bwanganaga na miliyari 6 y'u Rwanda,  angana na miliyoni 1.2 ntiyatanzwe kubera ko abari barayasabye batari bujuje ibyo basabwa. 

"Umugenerwabikorwa agomba kwerekana ko umushinga we wari uhari mbere ya covid-19 akagaragaza ko yari afite ipatante mbere ya covid -19, hari ubusabe butemewe  kuko butujuje ibisabwa byose. "


Umuyobozi wa BDF Munyeshyaka Vincent avuga ko uretse gufasha imishinga, BDF yubatse umubano mwiza n'abafatanyabikorwa bayifasha kubona amafaranga haba mu buryo bw'inkunga cyangwa impano. 

Yagize ati" Twasinyanye amasezerano y'imyaka itanu na bank y'Isi  yo gukora umushinga uzaduha amafaranga angana na miliyari 51 azajya mubikorwa bya BDF byaba ibyo gukomeza gutangira ingwate abaturage, yaba ibikorwa byo gufasha imishinga yagizweho ingaruka na covid-19 ndetse no gukomeza kubaka ubushobozi bwa BDF."

Icyi kigega kigaragaza ko mu mezi 11 yuyu mwaka wa 2021 kimaze gutera inkunga imishinga igera ku 2348 ifite agaciro ka miliyari zirenga 9 z'amafaranga yu Rwanda. Cyakora ngo muri iyi myaka 10 imaze ishinzwe imaze gutera inkunga imishinga igera ku 4625 mu gihugu hose ifite agaciro ka miliyari 87 zirenga, naho amafaranga yose yatanzwe na BDF mu myaka 10 nk 'inguzanyo angana 11% ntaragaruzwa. 


Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *