Ihurizo rikomeje kuba ryose hagati ya Ferwafa n’ikipe ya APR FC mu mupira w’amaguru .

Ibihe bisatira ibindi bimwe bikabisa igihe kuko cyo ntikihishira.Kuki umupira w'amaguru ukomeje kugaragaramo ikibazo gishingiye ku ikipe ya APR FC?

Perezida wa Ferwafa[photo archives]

ibi birivugira bikigaragaza cyane ko noneho byafashe intera irenze iyo byariho.Ikibazo cyatangiriye ku ikipe ya Rayon sports mu ntangiriro za shampiyona 1998/1999 igihe umutoza Rudasingwa Rongin yajyaga gutoza ikipe ya APR FC kandi agifite amasezerano yanditse ya Rayon sports.

Umukinnyi Muhamud Mosse nawe yajyanye n'umutoza Rudasingwa Rongin nawe agifitiye Rayon sports amasezerano.

Ikindi cyavuzwe naho ikipe ya APR FC yirukanye abakinnyi nka :Mbyuyi Jean Marie, Eric Nshimiyimana,Ndagano Julien, bajya mu ikipe ya Kiyovu sports bagaragaza ubuhanga n'ubushobozi ikipe ya APR FC ikabasubirana byishe itegeko.

Ibihe byahishwe mu kabati ka Ferwafa kugeza ubwo ikipe nka Rayon sports, Kiyovu sports na Mukura vs zabaye nka junior y'ikipe ya APR FC kuburyo budasubirwaho.

Amakipe yarakomeje aratwaza kugeza ubwo abanyamahanga bagabanyijwe umubare hafatirwa kuzamura abanyarwanda.

Ikipe ya APR FC yo yahise ifata ingamba zo gukumira abanyamahanga kugeza na n'ubu.APR FC yavuzweho kugenda itwara abakinnyi,ariko ibyo yakoze mu itangira rya shampiyona 2019/2020 ku ikipe ya Rayon sports byo byabaye agahebuzo,kugeza ubwo bavuga ko umukinnyi Imanishimwe Djabil agiye mu ikipe yo muri Kenya,kandi ataribyo.

Aho ihurizo rizira hagati y'ikipe ya APR FC na Ferwafa no ku misifurire.Kuva iyi shampiyona yatangira ikipe ya APR FC yakinnye na Etencelles FC abafana barijujuse.

Umukino wayihuje n'ikipe ya Gasogi umukinnyi Mbogo Ally yirukanywe.Ferwafa ntabwo iravuga ku kibazo cy'abasifuzi basifuriye ikipe ya APR FC bagakoramo amakosa.

Twagirumukiza Abdoul yavuzweho kenshi guhengamira ku ikipe ya APR FC ntagihano arahabwa.

Umufana w'ikipe ya Rayon sports tuganira yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati"Ko abasifuzi bahabwa ibihano kuki usifurira APR FC we atarabihabwa.Umufana wa Kiyovu sports nawe ati"tuzajya tujya guhura na APR FC twizeye gutsindwa kuko no ku gikombe cy'intwali 2020 twibwe ku mugaragaro.

Uwa Etencelles FC we ati"biteye agahinda.Ferwafa yo itegereza amabwiriza ihabwa na APR FC.Ubu se umupira w'amaguru uzatera imbere gute?Ministeri ya siporo yo ntacyo yabikoraga kuko ikubwirako umupira w'amaguru wigenga.

Niba amakipe nka Gicumbi FC yatangiyemo imidugararo aribwo shampiyona igitangira murumva izayirangiza?ikipe ya As kigali nayo rurageretse umushahara warabuze.Kuba Ferwafa igenwa idatowe niyo mbogamizi irundura umupira w'amaguru,bityo bigaha icyuho ikipe ya APR FC cyo gutwara buri mukinnyi mwiza uvutse muri buri kipe.Isesengura rirerekana ko amakipe adahemba agiye gutsindwa kuko abakinnyi bagiye kurya ruswa.

Inzego zirwanya ruswa zigeze kuvuga ko zizakora iperereza mu mupira w'amaguru ,ariko kubivumbura biragoye .Umunyezamu natsindwa yayiriye atayiriye ntuzabimenya.Ferwafa nayo ikwiye ingando cyane ko iterekana icyerekezo cy'umupira w'amaguru wejo hazaza.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *