Ikipe ya Kiyovu sports impinduka zirakomanga:Mvukiyehe Juvenal ategerejwe n’inzira ebyeri z’umusaraba.

Umupira w’amaguru mu Rwanda wavuzwemo byinshi biwudindiza kugeza ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abifatiye umwanya wo kwamagana ruswa n’amarozi bikoreshwamo.Tutarajya kuri Mvukiyehe Juvenal wagabiwe Kiyovu sports muburyo bwishe amategeko ayigenga,twababwirako kizigenza Eto Mupenzi wo mu ikipe y’APR fc afunzwe akekwaho bimwe muribyo byaha twavuze haruguru.Turebe ikipe y’inyabigwi nka Kiyovu sports kugirengo igaragurwe na Mvukiyehe Juvenal ayibetinge yibonere ubutunzi navumburwa yisaze ngo aragiye,nyuma ngo ayigize Kampani ye bwite.Abayovu ba nyir’ikipe ntibabikozwa ,aha niho mu nzira ebyeri z’inzitane zitegura impinduka.Inzira ya mbere Mvukiyehe Juvenal kwegura ku neza kuko ikinyoma cye Abayovu bakirambiwe.Inzira ya kabili niyeguza Mvukiyehe Juvenal ku ngufu byaba ngombwa hakiyambazwa inzego zishinzwe gukurikirana abanyamakosa .Abakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports batangiye gukemanga Mvukiyehe Juvenal igihe akina na Gasogi United byamenyekanyeko intsinzi ar’ibitego bitatu kuri kimwe.Shampiyona 2022/2023 umukino ubanza wa shampiyona wahuje Kiyovu sports na Gasogi United nabwo wagiye gukinwa intsinzi yakorewe muri betting ,kuko Gasogi United yatsinze Kiyovu sports ibitego bibili kubusa.Kuba Mvukiyehe Juvenal yaragabiwe Kiyovu sports muburyo bwishe itegeko kuko atari yakamaramo amezi atandatu abaye umunyamuryango.

Mvukiyehe Juvenal imitima yamubanye myinshi (photo archives)

Mvukiyehe yinjiranyeko aje gutsinda ikipe y’APR fc niya Rayon sports,maze abigeraho,ariko ibikombe yijeje Abayovu arabibetinga yikorera ubucuruzi karahava.Ubeshya iminsi ntubeshya umunsi, umukino wahuje ikipe ya Kiyovu sports niya Bugesera fc niwo weretse Mvukiyehe Juvenal ko igihe cye cyo kubeshya Abayovu cyarangiye.Abafana batutse Mvukiyehe Juvenal bamwerekako Kiyovu sports yabayeho neza ikabaha ibyishimo ko barambiwe ibinyoma bye.Benshi mubayovu baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ntibashakeko dutangaza amazina yabo bagize bati”Mvukiyehe Juvenal yatubeshye kenshi none twamuvumbuye ntabwo dukeneye ko akomeza kutubeshya.Yagize ati”Mvukiyehe Juvenal ntawe yubaha atuka buri wese ,akora amanyanga nko ku mafaranga Umujyi wa Kigali uha Kiyovu sports ntawumenya irengero.Kuba yirukana abakinnyi cyangwa abatoza bishobora gushyira ikipe mu bibazo igafatirwa ibihano.Twabajije icyemezo bafashe?Bansubiza bagize bati”Mvukiyehe Juvenal nukumwirukana.Ingenzi ko ariwe ufite amasezerano y’abakinnyi n’abatoza mumwirukanye akabitwara ntimwahura n’ikibazo? Abayovu ntakibazo twe twiteguye kumwirukana.ingenzi ko Juvenal avugako ikipe mwayimweguriye bigatuma ayigira Kampani(campany) ntibizabagora kuyimwambura?Abayovu ibyo byose niyo makosa tumurega.Twagerageje gushaka Mvukiyehe Juvenal ntitwabasha kumubona ariko nituzamubona tuzabagezaho uko nawe abibona Ibi byose bigenda biteza amakimbirane biva muri RGB nayo abashinzwe abakozi bayo bayigenzure amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *