Munyenyezi Beatrice Alias Komanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi wa Butare arayihakana .

Umunyarwanda k'uwundi yaba uwarezwe mu nkiko agahamwa n'ibyaha byibasiye inyoko muntu bishingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ntayihakana.

Munyenyezi Beatrice Alias Komanda (photo archives)

Umunyarwanda k'uwundi ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ntawuyihakana.Abanyamahanga nabo bapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi 1994 nabo bemerako yabaye,ikibazo kikaba abo bunganira.

Inkuru yacu iri mu mujyi wa Butare mu Rwanda rwo hambere,cyangwa Umujyi wa Huye mu Rwanda rw'ubu.

Ingeri z'abanyarwanda zitandukanye zirajwe inshinga no kumva urubanza rwa Munyenyezi Beatrice uzaburana tariki 18 Mutarama 2022 aburana uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mugice cyari kigize Komine Ngoma ya Perefegitire ya Butare.

Utuntu n'utundi"Munyenyezi Beatrice avuka mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Rushaki ,ubwo n'ukuvuga ko yari Perefegitire ya Byumba mubihe byo hambere.

Ubu Munyenyezi Beatrice afunzwe akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Munyenyezi Beatrice yafatiwe mu gihugu cya Amerika azanwa mu Rwanda.Uko bihagaze "Munyenyezi Beatrice ati"arazirako yashatse mu muryango wabagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abandi bati"ko Ntahobari Maurice sebukwe wa Munyenyezi Beatrice yagizwe umwere aho we ntiyazabawe?

Ntahobari Maurice idoyie yakekwagaho ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe tariki 18 Ukwakira 2018 nk'uko byatangajwe n'uwari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Rwanda Porokireli Mutangana Jean Bosco yisunze icyo itegeko ryamwemereraga mu ngingo yaryo 142.

Isesengura k'urubanza rwa Munyenyezi Beatrice benshi bakurikirana iburana rye bemezako yaba yarazize umuryango yashatsemo cyane ko nyirabukwe Nyaramasuhuko Pauline yari yahawe igihano cya burundu n'urukiko ICTR yajurira agahabwae igihano cy'imyaka 47.

Abandi bati"Munyenyezi Beatrice arazira umugabo we Ntahobari Arsene Shalom nawe wahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga ICTR k'uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi muri Butare.

Uko bivugwa"Munyenyezi Beatrice amakuru yagiyee atangwa yavugagako yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda UNR de Butare.Aha rero hakazamo ikibazo cyane ko we ubwe Munyenyezi Beatrice yigaga mu mashuri yisumbuye,atari yakajya muri Kaminuza.

Turebe uko bihagaze hashingiwe kubivugwa.Ubushinjacyaha bwo busabira Munyenyezi Beatrice gufungwa burundu.

Abashinja Munyenyezi Beatrice Alias Komanda bamumenye ryari ko atavukiye muri Komine Ngoma cyangwa Mbazi aho umuryango yashatsemo uvuka?

Ubwo twari ku cyumba cy'iburanisha hari abavugaga ngo umwe k'uwundi bazababaze uko bamenye uwo bashinja? Munyenyezi Beatrice we nabamwunganira basaba ko urubanza rubera muruhame.

Inyungu n'izihe cyangwa zizavahee Munyenyezi Beatrice naburanira muruhame? Abahanga muby'amategeko kandi bamenyereye imanza za jenoside yakorewe abatutsi ,cyangwa inshinjabyaha baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo bagize bati"Umutangabuhamya nagera murukiko uwo ashinja azamubaza akurikije uko yatanze ubuhamya.

Niba yarokotse jenoside yakorewe abatutsi uwo muntu ntiyagendaga ubwo azatanga ubuhamya nkuwabubwiwe.

Urukiko rushishoze.Uzatanga ubuhamya yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nawe azabazwa uko yamenye uwo atangaho ubuhamya.Isesengura"Ubu n'uko ngo Munyenyezi Beatrice yiteguye nawe gushaka abamushinjura baba barakoze jenoside cyangwa barayirokotse kandi urukiko rukabahamagaza.

Amakuru azunguruka muri Huye ngo benshi bafite amatsiko yo kumva urubanza rwa Munyenyezi Beatrice cyane ko abamushinje uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bavugaga ko yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda ,kandi atari yakagerayo.

Abaregera indishyi biciwe ababo muri jenoside yakorewe abatutsi nabo bateze ubutabera.Urubanza nkuru rusaba gushishoza.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *