Gicumbi : Umubyeyi uryama kuri nyakatsi arasaba ubufasha

Ni kenshi byagiye bivugwa ko za nyakatsi zaciwe ariko ugasanga hari tumwe mu turere abaturage batishoboye usanga bakiryama kuri nyakatsi yewe igitangaje ni uko baba bari no mu kiciro cya mbere cy'ubudehe bakabaye bafashwa.

Ubwo ikinyamakuru Ingenzinyayo.com cyasuraga umubyeyi utishoboye wo mu Murenge wa Rubaya,  Akagali ka Nyamiyaga, Umudugudu wa Kabeza twamusanze mu rugo aho atuye, akaba yarubakiwe inzu na Rema ku bufatanye n'Akarere ka Gicumbi.

Muri iyo nzu twasanze nta kintu na kimwe kirimo haba icyo kwicaraho ndetse n'icyo kuryamira uretse ubwatsi yifashisha nk'isaso.

Uretse kuba iyo nzu nta kirimo, inategesheje ibiti k'uburyo isaha n'isaha ishobora kumugwira dore ko no mu cyumba araramo idari ryamanutse aritegesha ibiti kugirango ritamugwira.

Nubwo bimeze gutya, uyu mubyeyi yemeza ko ari kenshi yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw'inzego z'ibanze, aho kumuha ubufasha akukwa inabi rimwe na rimwe akanabifungirwa. 

Mutungirehe Eugenia avuga ko impamvu izo nzu zenda kubagwira ari uko zidakoze neza kuko amasima yagombaga kuhakora atahakoreshejwe ahubwo bayatwaye akaba ariyo ntandaro yo kuba amazu yenda kubagwaho.

Yagize ati "Umunsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari buze gutaha izi nzu zacu badukuyemo mu gitondo batujyana kuduhisha ahantu badutambika abasirikare ngo tutamubona, ngo tumubwire ibibazo byacu. Iyo tumubona twari bumubwire ko inzu zacu zidakoze neza dore sima zacu zagombaga kutwubakira amazu zatwawe abayobozi babireba twajya tubaza impamvu bazitwara bagashaka no kudukubita".

Mutungirehe akomeza avuga ko uretse kuba amazi apfumura izo nzu akinjira mu nzu akarekamo bigasaba kuyadaha, ngo iyo imvura yaguye batabona aho bakandagira kuko nta sima irimo bikanagorana kuba yakama mu nzu kuko ari ibitaka.

Hejuru y'ibi  anahangayikishijwe no kuba nta buryamo agira kuko iyo akweretse aho arara usanga ari uduti yashinze agasasaho ibyatsi. 

Yagize ati " Izi nzu baziduha nta kintu na kimwe baduhayemo, nta ntebe yewe nta n'uburyamo, nk'uko mubibonye ndyama ku byatsi,  ngasaba ko bamfasha bakampa uburyamo ( matera). "

Tukimenya iki kibazo cy'uyu muturage twashatse kumenya niba akarere ka Gicumbi hari icyo kabiziho, Umuyobozi wako Nzabonimpa Emmanuel atubwirako ntabyo yari azi ariko adusaba kumuha imyirondoro y'uyu muturage akamwoherereza matera.

Mu butumwa bugufi  ati "Umpe details zaho ari mpite muha Matera".

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hashize iminsi dutegereje ko umuturage atubwira ko yahawe ubu buryamo, mu kiganiro twagiranye nyuma yatubwiye ko na n'ubu amaso yaheze mu kirere atarabona ubwo buryamo.

Tuzakomeza gukurikiranira hafi iby'iyi nkuru, nihagira igihinduka tuzayigarukaho.

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *