RSW ihagurukiye gushyigikira ibihangano n’impano bya gospel

Rise and  shine World ministries (RSW) igiye gutangiza amarushanwa kubahanzi ndetse n'abandi batari abahanzi bashaka kugaragaza impano zabo mu kuririmba binyuze mu ndirimbo "ugendane nanjye" ya Bishop Justin Alain. 

Ni umushinga watangiye ahagana muri 2012 utangijwe na  Bishop Justin Alain n'umufasha we Nsengiyumva Alain utangiriye mu Amajyepfo ya Australia.

Ibi  babigarutse ho mu kiganiro ni itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Werurwe 2022  babamenyeshaga ibijyanye nayo marushanwa ni ibizagenderwaho mu guhitamo abatsinze.


Abahatana muri aya marushanwa batangiye ari 87, bamwe ntibuzuza ibyasabwaga ngo babahitemo ubu 23 nibo basigayemo bagomba kwitabira ayo marushanwa, ayo matora akazatangira saa sita z’ijoro zo ku itariki 18 Werurwe 2022, arangire tariki 15 Mata 2022 saa tanu z’ijoro.


Nshimiyimana Jeanne ni umwe mubazitabira iryo rushanwa, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cy 'Ingenzinyayo. com yatubwiye uburyo bayiteguye. 

Yagize ati " Aya marushanwa ni ukugirango twamamaze ubutumwa bwiza mu rwanda ndetse no hanze y'igihugu cyacu dukoresheje impano zacu, ariko binyuze mu bahanzi basanzwe baririmba, ndetse na babandi bataragira amahirwe yo kuba babona tike yo kujya muri studio cyangwa se batarabona uburyo bwo gusohora indirimbo nimwe, bakazabafasha kubakorera indirimo zigaragara, n'izitagaragara .


Hoziyana Peace uri mubashinzwe akanama nkemurampaka muri ayo marushanwa yavuze ibizagenderwaho mu guhitamo abatsitse. 

Yagize ati " Twebwe mu gihitamo tuzashingira ku bintu 3 by'ingezi harimo kureba uburyo witwaye muri rusange, ubuhanga mu ijwi ry 'umuririmbyi, hakaba n'ubumenyi afite mu bijyanye no kuririmba ".


Akimana Clovis yabwiye itangazamakuru icyo bagendeyeho mu gutoranya abazitabira amarushanwa. 

Yagize ati“Dutoranya aba bantu twashingiye ku byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere kigizwe n’abantu basanzwe bafite indirimbo zabo mu gihe ikindi kigizwe n’abahanzi badafite indirimbo n’imwe barashyira hanze”.

Clauvis yakomeje anavuga kubizagenderwaho bahitamo abatsinze. 

Yagize ati " Tuzareba indirimbo kurusha nyirayo, uyiririmba wese uko yaririmba kose apfa kuzaririmba indiri yateganijwe, icyo dushaka ni ukureba ko ufite ya mpano yo gufasha mu gihe waba ubonye ubushobozi, iyo mpano igiye hanze yagira icyo ifasha abandi? Ni mwubwo buryo twanze ko buri wese azana indirimboye ahubwo twashakaga kureba impano y'umuntu".

Uretse icyo gikorwa cy 'amarushanwa hari na gahunda yo gusura Urwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubazayitabira,hazafashwa abatishoboye, ndetse hanasurwe ishuri rizigwamo numwe uri mu irushanwa uziga arihirirwa.

Muri  ayo marushanwa hazatoranywa mo abantu batandatu bazahembwa mu byiciro 2, mu cyiciro cya mbere hazahembwa abantu batatu, no mu cyiciro cya kabiri bahembemo batatu, icyo gikorwa cyo kubatoranya kikazaba kuwa 16 Mata 2022.

Ikiciro cya mbere uwa mbere azahabwa amafaranga y’u Rwanda (Frw) 300,000, akorerwe indirimboye na video anemererwe  itike y’indege yo kuzajya mu gitaramo giteganijwe kubera hanze, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 200,000frw, akorerwe video na audio, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 50,000frw akorerwe na video. 

Ikiciro cya kabiri , uwambere azahembwa ibihumbi 300,000frw akorerwe video na audio, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 100,000frw akorerwe video na audio, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 50,000frw anakorerwe audio.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *