Bamwe mubacungagereza ya Mageragere baratabariza umufungwa witwa Nkunsi Jean Bosco kubera akato arimo.

Imiryango mpuzamahanga yagiye ishyiraho amahame y'uburenganzira bwa kiramwamuntu, kugirengo hatagira uhutazwa hishwe itegeko.

Nkunsi Jean Bosco wo mu ishyaka R.P.D (photo arichives)

Repubulika y'u Rwanda nayo ntiyasigaye inyuma mukwimikaza uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Mu Rwanda har'aho usanga umuntu mububasha ahabwa n'itegeko abikoresha anyuranije n'indahiro aba yararahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika y'u kandi afashe ku idarapo ry'igihugu.

Inkuru yacu turayikesha bamwe mubacungagereza ya Mageragere bagira bati"kugorora umufungwa bitandukanye nibikorerwa Nkunsi Jean Bosco.

Ikiganiro cyacu naba bacungagereza twahinduye amazina yabo kubera umutekano wabo.Bagize bati"Nkunsi Jean Bosco kuva yagezwa kuri Gereza ya Mageragere ntiyigeze abana n'abandi bagororwa cyangwa abafungwa yahitishirinwe mu ihema ,iryo hema ku manywa ryarashyuhaga cyane n'injiro rigakonja cyane,aho byiswe ko arikuwemo yashyizwe mu Kato aho atinyagambura.

Umwe muri aba bacungagereza twahinduye amazina ye tumwita Karekezi Innocent . Ingenzi wabwiwe n'iki ko Nkunsi Jean Bosco afungiye muri Gereza ya Mageragere?mwari musanzwe muziranye cyangwa n'amakuru wumvise?Karekezi ntaho nari nzi Nkunsi,nta n'isano dufitanye ahubwo jyewe nk'umucungagereza ntabwo nananirwa kumenyako Gereza ya Mageragere yakiriye umunyepolitiki wo mu ishyaka Rwanda Platform for Democracy(R.P.D).

Ingenzi har'amakuru warumbwiye ko Nkunsi yageze Mageragere agashyirwa mu ihema ubu akaba afungiye mu Kato atinyagambura wabibwiwe n'iki ugeramo aho afungiye?

Karekezi nagutangarijeko ntayoberwa ibebera muri gereza kandi nyirinda,uretse nanjye n'abandi bafungwa cyangwa abagororwa usanga bamutabariza,kubera ubuzima bubi arimo.ingenzi n'iki cyakubwiyeko Nkunsi Jean Bosco ari umunyepolitiki kandi aba mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR?

Karekezi ibyo birazwi kandi na nyiri gushinga iryo shyaka Dr Kayumba Christopher nawe arafunze.ingenzi n'iki kindi wadutangariza kuribyo bibazo byugarije ubuzima bwa Nkunsi Jean Bosco?

Karekezi icyo natangariza itangazamaku nuko mwamuvugira agakurwa mu Kato agasanga bagenzi be.

Twaganiriye n'umwe mu banyamategeko ba Gereza nawe twamuhaye izina rya Nkurunziza Issa k'ubw'umutekano we.ingenzi uri Umunyamategeko ushinzwe imfungwa n'abagororwa ku makuru y'ifungwa rya Nkunsi Jean Bosco haricyo wayadutangarizaho? Nkurunziza Issa mbere y'uko tureba uko Nkunsi Jean Bosco afunzwemo ,reka nkubwire uko amategeko ateganyiriza umuntu.

Ingingo ya 14 : uburenganzira bwo kudahungabanywa k'umubili cyangwa mu mutwe.

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa k'umubili cyangwa mu mutwe.Ntawe ushobora kwicwa urubozo,gukorerwa ibibabaza umubili,cyangwa akorerwe ibikorwa by'ubugome.

Ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Ntawe ushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye.

Uburyo bwo kubyemera kimwe n'ubw'iryo gerageza rigenwa n'itegeko.ingingo ya 15:Kureshya imbere y'amategrko.

Abantu bose barareshya imbere y'amategrko , itegeko ribarengera k'uburyo bumwe.ingenzi ubuse ay'amategeko kuri Nkunsi Jean Bosco arubahirizwa?

Nkurunziza Issa ntabwo yubahirijwe,kuko iyo ngingo ya 14 nakubwiye ihuzwa niy'itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe 2015.

ingenzi niba ntabanga ririmo nimwe nk'ubuyobozi bwa Gereza mwiha amabwiriza yo gushyira umufungwa cyangwa umugororwa mu Kato? Nkurunziza Issa twe inshingano zacu nukurinda ubuzima bwabo twahawe n'inkiko nk'uko arinazo zibacyura.

Nkurunziza reka nkomeze nkwereke amategeko yirengagijwe bigatuma Nkunsi Jean Bosco ashyirwa mu Kato.

kuko kuva tariki 23 werurwe 1976 nibwo hamaganywe iyicarubozo.Ninaho havuye ko ntwugomba guhanishwa ubugome.Ihame rya Repubulika y'u Rwanda rivugako ntawukwiye kuzira ibitekerezo bye.

Nkunsi n'umunyepolitiki.Mu minsi ishize iki kibazo cya Nkunsi Jean Bosco cyabajijwe umuvugizi w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa Gakwaya yarakibajijwe ,ariko kugeza n'ubu ntacyakozwe ngo ave mu Kato.

Bikomeje kuvugwa ko hari imfungwa zikomeje kwimwa uburenganzira bwo gusurwa nabo mu miryango yabo,ndetse kugeza no kubandi basura inshuti zabo.

Ubwo twageragezaga gushakisha umuvugizi w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa Gakwaya twarinze dukora inkuru yarataritaba.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *