Rwamagana: Barishimira uruhare rw’ abafatanyabikorwa mu iterambere

Abayobozi b'Akarere ka Rwamagana barishimira intambwe bariho mu kwesa imihigo aho bashimira abafatanyabikorwa babo ba JADF bagera kuri 87 mu ruhare bagize mu bikorerwa muri aka Karere.

Ibi byagarustweho ku muhango wo gusoza imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, bamurika ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri aka karere, aho byanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umushyitsi mukuru Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, aho yagarutse ku kamaro k'iki gikorwa ndetse asaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse kuburyo abaturage baryitabira ari benshi noneho bakamenya ubikorerwa mu karere kabo ndetse bakanabikoresha.

Mu magambo ye yagize ati" Ni byiza kugira ngo uyu mwanya uboneke, iminsi itatu abantu bamaze hano bongere barebe, ndetse habeho ubukangurambaga bwo kugirango abaturage baze barebe ibyaribyo; nibyo koko  hariho ingo zitazi neza ibintu bikorwa, ese bivamo iki?"

Guverineri Gasana yanagarutse ku kuba Akarere ka Rwamagana gakunda kuza ku isonga mu mihigo, ibintu bigaragaza ko aba bafatanyabikorwa bagira uruhare runini, anagaragaza ko ari ishema ku bayobozi b'aka karere ndetse n'abafatanyabikorwa ko batakoze ubusa ahubwo ko ibyo bakora bitanga umusaruro.
Yakomeje agira ati" Igihe kinini turi mu mihigo ya leta Rwamagana ikunda kuza ku isonga, ibyo rero nibyo by'agaciro."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye bafasha Akarere bihindura imibereho y'abaturage kugirango irusheho kuba myiza.

Yagize ati" Ibikorwa byafatanijwe muri uyu mwaka byatwaye amafaranga arenga miliyari 5 z'amanyarwanda ajya mu bikorwa bitandukanye."

Yakomeje agaragaza uko amafaranga ajya mu bikorwa bitandukanye, ariko agaragaza ko  amenshi ajya mu bikorwa bijyanye n'ubuhinzi.

Yagize ati"  Twagenewe  amahugurwa ku bahinzi, imbuto, inyongeramusaruro; andi ajya mu burezi, aho twagiye dufatanya kubaka amarerero;  andi ajya mu buzima, aho hari kubakwa ikigo nderabuzima cya Mwurire; ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imibereho myiza harimo kubakira abadafite amacumbi, ndetse no kubafasha kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa ."

Perezida wa JADF Uwayezu Valens avuga ko imurika bikorwa rigiye kujya ryegerezwa abaturage.

Yagize ati" Imurikabikorwa tugiye kuryimura turyegereze abaturage kurushaho kuburyo ibyiciro byose by'abaturage ba Rwamagana bajya babasha kugera kw'imurikabikorwa bakareba ibyo abafatanyabikorwa babo babageneye".

Imurikabikorwa ryateguwe n'Abafatanyabikorwa bose b'Akarere bagera kuri 87, abitabiriye Imurikabikorwa bagera kuri 81,naho ibikorwa bakoze bitandukanye by'ubufatanye n'Akarere mungengo y'Imari y'umwaka wa 2021-2022 byatwaye amafaranga y'u Rwanda  Miriyari eshanu.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *