Rica yashyizeho amabwiriza mashya y’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga

Ikigo cy'ubugenzuzi ihiganwa mu ubucuruzi no kurengera umuguzi RICA bavuga ko amabwiriza mashya bashyizeho agamije gushyiraho umurongo w'iyubahirizwa ry'ubuziranenge mu ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru basobanuriwe byimbitse aya mabwiriza mashya agenga ubucuruzi. Rica yatangaje ko aya mabwiriza aje mu gihe ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze harimo akajagari nk'uko Uwumukiza Beatrice umuyobozi mukuru wa Rica abivuga.

Yagize ati", Byagaragaye ko ubucuruzi buri wese yabyukaga ati ngiye gushinga iduka ahantu mu nguni runaka, agacuruza ibikoresho byakoreshejwe harimo amaterefone, mashine, insinga z'amashanyarazi baba bakuye ahantu hatazwi."

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko ku ruhwande rwa Polisi y'uRwanda aya mabwiriza aje gukemura ikibazo cy'ubujura bwari mu bikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga dore ko ababigura n'ababigurisha bazajya batanga imyirondoro yabo.

Yagize ati" Aya mabwiriza afite akarusho kuko igisambo kizajya kitangaho amakuru, ndetse gitange n'amakuru y'ibyo kibye. Ayo makuru ubundi nti twayagiraga twagombaga kugifata kugirango kibanze kiduhe ayo makuru."

Umuvugizi w'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B Thierry avuga ko abaguraga ibi bikoresho byibwe bitwaje ko ari ibya make aya mabwiriza aje kubahagarika.

Yagize ati" Ikintu rero aya mabwiriza aje gukemura cyangwa gufasha gushyira mu umurongo ni kimwe muri ibyo bintu byo kugura ibijurano ubizi ko ari ibijurano, ariko ukireba wowe, kuko wakiguze ku giciro gito uzagicuruza ku giciro cyo hejuru, ibyo bintu rero aya mabwiriza aje gushyiraho noneho umurongo kuri ba bantu bagura za Telefone cyangwa za mashini birengagije ko zibwe kandi babizi."

Aya mabwiriza mashya agaragara mu igazeti ya leta N⁰ 28 yo kuwa 11 Nyakanga 2022 akubiyemo byinshi birimo ko insinga z'amashanyarazi zakoze zitemewe gucuruzwa ku mpamvu z'uko hari abashobora kujya babyitwaza bakangiza ibikorwa remezo byamaze kubakwa, agenga kandi ko umuntu ushobora gukora ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa by'ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa na Rica akanagena ko mbere yo kugura ibikoresho byakoreshejwe acuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ariwe nyirabyo.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *