Ikipe ya Rayon sports mu gihirahiro ishyizwemo n’umutoza Haringingo Francis w’umukomisiyoneri.

Biravugwa bigacecekwa ,ariko byakubura bigafata indi ntera.Ikipe ya Rayon sports ubu iri mugihirahiro gikomeye ishyizwemo n'umutoza Haringingo Francis.

Uwayezu Fidele Perezida w'ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Inteko rusange y'ikipe ya Rayon sports yerekanye ingengo y'imali izakoreshwa mu igurwa ry'abakinnyi,abatoza no kubahemba.Ikigaragara uyu mwaka w'imikino ikipe ya Rayon sports nta cyizere itanga kuko umutoza Haringingo Francis arizanira abakinnyi kubw'inyungu ze aho kuba iz'ikipe.Kugeza naho agiye kuzana umuzamu ukina iwabo mu Burundi kandi akanga kuzana ba rutahizamu aribo bakenewe.

Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na Ingenzinyayo.com bagitangarije ko umutoza Haringingo Francis nta rwego ruri hejuru afite cyane ko yageze mu Rwanda atoza ikipe ya Mukura yari imaranye igihe itwara igikombe cy'Amahoro 2018,ariko nyuma byaramunaniye.

Haringingo Francis (photo archives)

Bakomeje bagira bati "niki Haringingo Francis yakoze mu ikipe ya Police Fc kandi nabwo yariguriye abakinnyi,kandi yo ihembera igihe.Haringingo Francis yageze mu ikipe ya Kiyovu sports ifite abakinnyi beza ariko ibikombe bibili bikinirwa mu Rwanda nta nakimwe yegukanye.Abakunzi b'ikipe ya Kiyovu sports bavugaga ko umutoza Haringingo Francis abetinga kuko nko ku mukino ikipe ya Gasogi yamutsinze barabimushinje.
Igurwa ku bakinnyi azakinisha mu Ikipe ya Rayon sports niwe wabihitiyemo,ntacyo azitwaza naramuka atsinzwe imikino irenze ibili.Komite ya Fidele Uwayezu kuva yagabirwa ikipe ya Rayon sports nta cyiza irakora.Abazi ikipe ya Rayon sports bavugako iyi Komite ya Fidele Uwayezu ibaye muri mbi zayoboye .

Uwayezu Fidele ubwe ntarwitwazo akwiye kugira cyane ko yatangiranye na shampiyona ya 2020/2021 aho yarangije ku mwanya wa kalindwi.Uwayezu bahise bamukingira ikibaba bati Padri mu mwihanganire nibwo akigera muby'umupira w'amaguru.Itangira rya shampiyona ya 2021/2022 yarangije ku mwanya wa kane.Icyo Komite ya Fidele Uwayezu ipfa n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports n'uko kuva yayifata yakinnyemo niya Kiyovu sports inshuro eshanu.Izinshuro ikipe ya Kiyovu sports yatsinzemo iya Rayon sports inshuro enye banganya rimwe.

Kuba Komite iyoboye Rayon sports ivugwako yazanywe na RGB ninacyo gituma nta ntinzi izatanga.Niba ikipe ya Rayon sports ikomeje kuba mu kinyona cyo kuvuga ngo ifite ibiro,ngo ibitsemo ibikombe yatwaye mbere ntaho byabikwaga ntaho byayigeza idatsinda.

Niba RGB yumva ikipe ya Rayon sports izakomeza kuba mu maboko ya fidele ikayanbura abakunzi bayo izamenyeko ariko gusenya umupira w'amaguru inaca abawukundaga ku bibuga butandukanye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *