Abatuye Umurenge wa Rwezamenyo baratabariza Kayonga Gerard ukomeje guhohoterwa n’umugore we Mukashema Christhine .

Abakuru bati "utazize inarashatse azira inarabyaye"Kayonga Gerard we azize inarashatse.

Kayonga Gerard (photo archives)

Ubwo twagiraga n'abaturage bo mu murenge wa Rwezamenyo bagiraga bati "inshakiramuruho ntibaza amako koko"bati "kurambagiza udafite umuranga niyo ntandaro yo kubuza Kayonga Gerard ibwami na Karubanda bikozwe n'uwo yoshakiye Mukashema Christhine na nyina umubyara Nikuze Leocadia.

Amakimbirane yo mu ngo niyo ntandaro iviramo abashakanye kwicana bityo abo babyaye bagahinduka ba mayibobo kugeza barerewe mu magereza,cyangwa i Wawa.

Ibi se birakwiye?reka tujye mu nkuru ya Kayonga Gerard n'umugore we Mukashema Christhine.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com aragira ati"umuryango wa Kayonga Gerard n'umugore we Mukashema Christhine watangiye kuzamo ibibazo bishingiye k'umutungo ugizwe n'ibibanza bitatu .

Nk'uko amakuru akomeza atugeraho,ngo Kayonga Gerard yahaye Mukashema Christhine nk'umugore we sheke yo muri Banki ya Kigali kugirengo abikuze amafaranga agure ibibanza bityo bizabafashe mu buzima bw'iteranbere ry'urugo rwabo.

Mukashema Christhine yaguze ibibanza bibili abyiyandikaho naho ikibanza cya gatatu cyandikwaho Nikuze Leocadia,iki cya gatatu ngo nicyo cyatumye hiyambazwa inkiko.

Ubwo ngo Kayonga Gerard yavaga mu kazi yabajije umugore we Mukashema Christhine niba yaraguze ibibanza.

Mukashema yamwemereye ko yabiguze ariko impapuro zibitswe na musaza we wagiye muri Sudan.

Inyandiko dufitiye kopi zerekana ko ubwo amakimbirane yavukaga murugo rwa Kayonga Gerard n'umugore we Mukashema Christhine habayeho kubahuza.

Abahuza baje gukora umwanzuro ko ibibanza bibili Mukashema Christhine abigumana ariko ikibanza cya gatatu cyandikwaho Nikuze Leocadia kigasibizwa Kayonga Gerard.

Ibi byakuruye ibibazo byinshi kuko Nikuze Leocadia n'umukobwa we Mukashema Christhine bandikiye Kayonga Gerard ubutumwa bakoresheje nimero ya telephone igendanwa 073623744 bayohereza kuri 0784347644.

Ubwo butumwa bwohererejwe Kayonga Gerard bwamubwiragako icyo kibanza bazakigunana kuko nta nkwano yabakwereye k'umwana wabo Mukashema Christhine.

Uko murugo kwa Kayonga Gerard n'umugore we Mukashema Christhine hakomezaga kuvuka amakimbirane habaye ngombwa ko umwe ajya kwibana.

Inyandiko dufitiye kopi yerekana ko Mukashema Christhine yasahuye urugo ntagire icyo asigira uwo bashakanye.Ubugambanyi bwo gushaka kugomwa Kayonga Gerard ubuzima bwe Imana ikinga ukuboko.

Ushinzwe umutungo ku ishuri ry'Intwali riherereye mu murenge wa Rwezamenyo imbere yaho Polisi station Nyamirambo ikorera niho Kayonga Gerard yari yiciwe na Mugabo Jonsothon.

Mukashema n'umwalimukazi ku ishuri ry'Intwali.Ubwo Kayonga Gerard yaraje kwishyura amafaranga y'umwana we Munyana Kayonga,siko byamugendekeye.

Kayonga Gerard ubwo yajyaga ku ku biro byushinzwe umutungo w'ishuri ry'Intwali ngo Mugabo Jonsthon yarahagararanye na Mukashema Christhine.Uko Kayonga Gerard yaganaga ku biro byushinzwe umutungo w'ishuri nibwo Mugabo yamusatiriye amukubita umugeri yitura hasi.

Mugabo yasohotse yiruka abarimu bavuza induru kugirengo Mugabo afatwe afungwe ,ariko Mukashema Christhine abuza umuzamu undi akizwa n'amaguru.

Ubu rero Kayonga Gerard n'umugore we Mukashema Christhine na nyirabukwe Nikuze Leocadia bari murubanza baburana ikibanza.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusororo nirwo ruzaburanisha uru rubanza.Ubwo twahamagaraga Kayonga Gerard kugirengo twumve icyo yabivugaho,yadutangarijeko atari mu mujyi wa Kigali ,ariko ko urubanza ruri murukiko.

Mukashema telephone ye ngendanwa yanze gucamo.Uko bizagenda bijya mu nkiko tuzakomeza kubikurikira a.

Abasesengura basanga Kayonga Gerard yasubizwa ikibanza cye cyane ko no mu kagali ibazwa rya Nikuze Leocadia yahakanye ko nta kibanza atunze.

Ubutabera nibwo buhanzwe amaso.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *