Nizeyima Mugabo Olivier nyuma yo gusenya ikipe ya Mukura V S ayishora mu manza akurikijeho Ferwafa .

Uruhururikane rw’ibibazo by’ingutu byugarije ikipe ya Mukura V S bikomeje kuyiganisha mu nzira y’umusaraba byatejwe na Nizeyima Mugabo Olivier igihe yari yarayigabiwe.

Nizeyima Mugabo Olivier ashobora kwegura muri Ferwafa (photo arichives)

Nizeyimana Mugabo Olivier yamenyekanye kuri Kampani ya Volcano yatwaraga abagenzi bava cyangwa bajya Kigali Huye.

Bamwe bati “umushiramari,abandi ati”Olivier n’umushumba uragiriye i Cyama.

Iz’ingufu zatumye higizwayo abakunzi b’ikipe ya Mukura igabirwa Olivier.Akiyigabirwa yakingiwe ikibaba kugeza Mukura itwaye igikombe cy’Amahoro 2018.

Abasesengura beneza ko yategurwaga kugabirwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa.

Ntabyera ngo de!

Nizeyima Mugabo Olivier yaje kuzana umutoza witwa Djilali Bahloul ukomoka mu gihugu cya Algeria,ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Kugeza ubu ikipe ya Mukura iri mu mazira abira yatogoshejwe na Nizeyima Mugabo Olivier.

Ubu se iyo aba atarayiragijwe ntibyari kuyikura muri bimwe mu bibazo yayiteye.Mukura ntiyemerewe kugura umukinnyi itarishyura agera kuri miliyoni mirongo itanu y’u Rwanda.

Nizeyimana yagabiwe Ferwafa nabwo induru zarabuze.

Umwe k’uwundi mu banyarwanda bagirira icyizere inzego z’ubuyobozi zaba izishyirwaho cyangwa izitorwa n’abaturage.

Aha niho abakunzi b’umupira w’amaguru basabako Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier yeguzwa cyangwa agasabwa nabamuhaye kwegura.

Igabirwa rya Nizeyimana Mugabo Olivier muri Ferwafa ryateje ikibazo kugeza n’ubwo mugenzi we Rurangiranwa Louis bahatanaga yaje gukuramo kandidatire.

Aha Rurangiranwa Louis yerekanaga uko amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda yagiye ashyiraho abuza abo mu nzego za Leta kujya mu buyobozi bwa Ferwafa.Aha byanze kubahirizwa kugeza Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana ashyizwe muri Ferwafa na Lt col Gatsinzi.

Ibi byirengagijwe nibyo byahaye Nizeyimana Mugabo Olivier kuzambya Ferwafa kugeza na n’ubu.
Ikindi cyagaragaye mu kiganiro Ferwafa yagiranye n’itangazamakuru ryiganjemo irya siporo AJSPOR habonetsemo ko ibibazo bikiri ingutu.

Ikibazwa ,ese abanyamuryango ba Ferwafa ko ar’amakipe bo babona ibyo bakorerwa byubaka umupira w’amaguru?isesengura ryerekanako amakipe asigaye agabirwa abazitabira Inama ntacyo bahindura kubyateguwe.

Ibi nibyo bitutumba mu ikipe ya Kiyovu sports yagabiwe Mvukiyehe Juvenal wayigize Koperative.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bari baracitse kuwureba,ariko kubera kuwukunda bari bagarutse bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga wiyongereye.

Igisabwa n’uko Nizeyima Mugabo Olivier we n’itsinda rye bakweguzwa cyane ko ntaho baganisha Ferwafa.

Nizeyimana ikipe yitirirwa ariyo Mukura irarwana no gusenyuka.Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana ikipe yitiriwe ajya muri Ferwafa ariyo Amagaju yarayitereranye nta n’umusanzu arayiha.

Abahaye Ferwafa Olivier nibamwirukane inzira zikigendwa.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *