Bamwe mu baslamu baratakambira inzego kubera udutsiko dukomeje kwigomeka kuri RMC

Ubukiranutsi bwo mu isi ninabwo buzaherekeza uwakiranukiye Imana kujya mu ijuru.

Abayislamu basenga isengesho

Uko buri wese atera ikirenge kijya imbere,hari n’uditsiko tubereyeho kudobya ibyagezweho n’indi mishinga iteganywa gukorwa.

Iyo ugeze mu Biryogo niho usanga abaslamu benshi.

Ubu noneho Leta yafashe igice cya Biryogo igishyiramo car free zone nk’igice cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa bidasembuye byiganjemo icyayi na The vert cyane dore ko aribyo bikunzwe cyane.Bamwe mubaslamu bati “Allah atugenderere aturinde udutsiko dushaka kongera kudusubiza mu nduru nk’izo ku ngoma ya Sheikh Gahutu igihe yari Mufti.

Abandi bati”Wallah jyewe nziko nk’ikibazo cyugarije ishuri ry”Intwali ko ibibazo biryhgarije ryabisigiwe na Munyakazi Isaic igihe yari Ministri w’amashuri abanza nayisumbuye.Uyu yakomeje atangariza itangazamakuru ko amashuri yose ya Islam yazahajwe na Munyakazi Isaic ,none ubuyobozi bukaba bwariho buyazahura,ariko n’ubu akaba ayanagamo ibibazo akoresheje bamwe mubaslamu bigize intogondwa,bamwe bigize indakoreka.

Kuba rero Munyakazi Isaic yarashinjwe icyaha cyo kwakira ruswa kikamuhama,ariko akaba ari hanze,ngo nibyo bimuha ingufu.

Kuba hakiriho abaslamu bakiyumvisha ya myumvire ya munyangire ntaho ishobora kubageza.Mu minsi yashize harimo bamwe mu ba sheikh bagiye bafatirwa mu bikorwa bigayitse,ariko bakabereka ko ibyo bakoze binyuranyije no kwirinda icyorezo cya COVID 19 ,ariko ubu ngo ntibanyuzwe.

Kuba harabashaka ko amwe mu mashuri y’Abaslamu afungwa kandi biyita ko bakunze idini n’igihugu, abasesengura basanga ibyo bavugira muruhame ar’ikinyoma.

Umwe k’uwundi baratakambira inzego za leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ngo zikomeze kubaba hafi amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *