Inyota y’ubutunzi niyo yabaye intandoro y’amakimbirane murugo rwa Kayonga Gerard n’umugore we Mukashema Christhine kugeza batandukanye.

Imyizerere ya muntu ishingira kuri byinshi,ariko abahanga bakavuga ko urugo ruhoramo ,amakimbieane n’intonganya ko aribyo bisigaye bibyara ubwicanyi.

Mukashema Christhine (photo archives)

Umugabo iyo atishe umugore,we ubwe umugore yica umugabo.Inkuru yacu iri mu murenge wa Rwezamenyo aho urugo rwa Kayonga Gerard n’umugore we Mukashema Christhine rwasenyutse umwe akajya ukwe undi ukwe kubera ubutunzi batumvikanyeho.

Abakera bati “igiti cyiswe umukwe ntigicanwa”Hagati ya Kayonga Gerard na nyirabukwe Nikuze Leocadia bo bageze murukiko rwisumbuye rwa Rusororo kubera ikibanza kiri mu murenge wa Rusororo mu kagali ka Kabuga ya kabili.

Ubwo Kayonga Gerard yahaga umugore we Mukashema Christhine amafaranga ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda yaguze ikibanza 2012 ubu kikaba kigeze ku gaciro karenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Inshakiramuruho ntibaza amako.intabaza irira ku miziro.Nyuma ya Rusanganwa Francois noneho utahiwe ni Kayonga Gerard.

Ubwo inzego zibanze zabazaga umukecuru Nikuze Leocadia ku by’ikibanza akekwaho ko aricye ,nawe yasobanuye ko aricy’umukobwa we Mukashema Christhine.

Niki cyatumye uru rugo rwa Kayonga Gerard n’umugore we Mukashema Christhine hazamo amakimbieane?

abo bari baturanye baganira n’itangazamakuru baritangarije ko ubwumvikane buke bwatejwe n’umutungo ugizwe n’ibibanza biri mu karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo.

Kugeza ubu twe tuzakomeza gukurikirana ibi bibazo kugeza mu rukiko cyane ko umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’uyu Mugabo n’umugore we.

Inzego z’ubuyobozi ziba zikwiye gukemura ibibazo bitararengera,kuko n’ibwo amakimbirane acika,cyangwa hagafatwa umwanzuro mbere yuko umwe yagomwa undi ubuzima.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *