Ubutabera k’urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien : Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu ihurizo rikomeye, umushinjacyaha arashinja uwo yagashinjuye

Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com byari murukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukorera Rusororo kugirego rubagezeho uko iburanishwa riri bukorwe.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo  haburanishijwe urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo uwitwa Kamuronsi Yves ibyaha 2 harimo: – guhisha ibimenyetso no gutererana uri mu kaga. Inteko iburanisha yatangiye iha ijambo uruhande ruregwa rwarimo ab’Avoka 3 kuko abandi bari kuri Gereza ya Mageragere aho uwo bunganira Kamuronsi Yves afungiye. Urubanza rwabereye kuri skype . Uru rubanza rubaye rwari rwarapfundikiwe binyuranyije n’amategeko ku itariki ya 16/09/2022. Rwaburanishijwe uruhande rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien rutaramenyeshejwe iburanishwa ahubwo rwarabwiwe ko rwimuriwe ku itariki 5/10/2022 hatanzwe impamvu ko iyo tariki ya 16/09 hari inama rusange n’amatora y’urugaga rw’Abavoka.

Iburanisha ritangira,abari mu cyumba cy’iburanisha bari bafite impungenge z’imyitwarire igayitse yaranze umushinjacyaha kuva uru rubanza rwatangira. Umwe mu bunganira  Kamuronsi mu mategeko ariwe Maitre Bonane Nyangezi yazanye inzitizi  zibangamira umuryango wa Nyakwigedera Dr Twagiramungu Fabien avuga ko indishyi zitaregerwa mu manza nshinjabyaha zijya mu manza  mbonezamubano.  Perezida w’Inteko iburanisha  yamubajije impamvu indishyi zitaburanishwa mu manza nshinjabyaha? Maitre Bonane abura igisubizo ajya kuzana imanza zabereye muri Canada. Uruhande rwunganira umuryango wa Nyakwigedera ruhagarariwe na Maitre Nkuba rwabwiye Inteko iburanisha ko hadakwiye kuzanwa urubanza rwabereye muri Canada ko igihugu kigira umuco wacyo n’ikindi uwacyo.

Maitre Bonane Nyangenzi yasimbutse ikibazo cyo gutanga inzitizi ashaka kuyobya urukiko avuga ko yunganira Kamuronsi Yves avuga ko yabikoze yasinze atari yabigambiriye. Maitre Nkuba wunganira uruhande rwa Nyakwigendera yavuze ko iby’uruhande rwa Kamuronsi ruvuga binyuranyije nibyo nyir’ubwite Kamuronsi yivugiye. Maitre Nkuba yagize ati: Kamuronsi Yves agifatwa mu bugenzacyaha yahakanye ko atari yasinze ariko nyuma mu rukiko abamwunganira baramushinja gusinda. Maitre Nkuba yakomeje yereka urukiko ko ibyakozwe n’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bigaragaza kubogama cyane bibogamira k’uwakoze icyaha. Uwanyoye inzoga  agatwara ikinyabiziga afungwa iminsi 5 agacibwa n’amafranga ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amafaranga y‘u Rwanda ariko ibi byose nta hantu byagaragaye muri dossier irega Kamuronsi Yves.  Inteko iburanisha yaje guha ijambo umushinjacyaha aho kugirango yunganire uruhande rw’uwarenganye, ahubwo  ibibazo yahise abihata abunganira uruhande rwa nyakwigendera. Maitre Buhuru wunganira uruhande rwa Nyakwigendera. Yahise abwira Inteko iburanisha ko batangajwe n’urwego rw’ubushinjacyaha aho rwiyambuye inshingano zo gushinja uwakoze icyaha bagatangira guhata ibibazo uwarenganye yinjira mu kibazo cy’inzitizi kandi kitamureba.

Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien (photo archives

Aya makosa yakozwe n’umushinjacyaha niyo yahaye ijambo Maitre Nyangezi wunganira Kamuronsi mu ijambo ryo kwishongora ku muryango wa Nyakwigendera ko Kamuronsi atari   ashinzwe gutabara Dr Twagiramungu Fabien ko ibyo kumutabara byabazwa abasekirite babonye iyo mpanuka yongeraho imvugo irenze ubushinyaguzi ko abo basekirite aribo bagomba kwishyuzwa indishyi. Aha abakurikiraga urubanza bakubiswe n’inkuba.  Iyi mvugo yatangaje na Perezida w’Inteko wamusubirishijemo inshuro 2  Maitre Nyangenzi akabyikiriza. Perezida w’Inteko asaba umwanditsi w’urubanza kwandika ibyo bintu.  Maitre Nyangezi  yakomeje akoresha amagambo yo gushinyagurira umuryango wa Nyakwigendera avuga ko kuba Kamuronsi afunzwe igihugu cyahombye kuko yari umuntu mwiza ukorera igihugu. Abari mu cyumba cy’iburanisha bagize bati n’ubwo uwunganira undi aba agomba gushyigikira uwo yunganira amakosa yakoze ariko Maitre Nyangezi yari kugenekereza akareba ko Kamuronsi Yves ibikorwa  bye mu gihugu  bitaruta ibyo Dr Twagiramungu yakoze yanakoreraga igihugu mbere y’uko yicwa na cyane ko ari we wenyine mu Rwanda wari ufite impamyabushobozi y’ikirenga( Doctorat) mu bijyanye n’ubutabire bushingiye ku bidukijije.

Kamuronsi n’abamwunganira bashatse guhunga ibyaha yakoze byo kwica nkana Dr Twagiramungu Fabien aho batunguranye mu rukiko bazana umutangabuhamya witwa Kalisa Kalisiti nyamara abuganira Fabien aha bakaba baragaragarije urukiko ko uwo mutangabuhamya ntaho yigeze agaragara mu ibazwa ry’iyi dosiye. Ahubwo  Maitre Buhuru P Celestin akaba yarasabye Inteko iburanisha ko hakemerwa ubuhamya bwatanzwe na Nyabyenda William wari umukozi wo mu rugo uhoraho; kuko ibazwa rye kuva mu bugenzacyaha kugera mu bushinjacyaha yavuze ko shebuja Kamuronsi Yves yavuye mu rugo mu gihe cya saa kumi zo mu rucyerera agaruka mu ma saa kumi n’ebyiri imodoka yagonze kandi iriho amaraso ahita amutegeka kuyoza.

Yanemeje ko nyuma yahise  yinjira mu nzu ajya kuryama.

Abaturage batandukanye n’abamotari n’abasekirite bo ku bipangu bitandukanye biri Gacuriro bakurikiranye imodoka imaze gukora ubwicanyi ifite plaque RAE 654K babona igipangu yinjiyemo. Bahamagaye polisi ishami ryo mu muhanda igera kwa Kamuronsi baramubyutsa aza yambaye imyenda yo kurarana. Abajijwe nyir’iyo modoka yozwaga avugako yari itwawe n’umushoferi ko afashe moto atashye ko we yari ari kwitegura kujya ku kazi.

Kamuronsi Yves yakatiwe imyaka itanu(photo archives)

Umusekirite wamukurikiranye kuko yari akiri aho mu rugo kwa Yves Kamuronsi amushinja ko ari we wari uyitwaye yamwiboneye kuko yari amaze kumunyuraho. Uyu ninawe watumye amakuru amenyekana ko Yves ariwe umaze gukora amahano.

We yafashe moto aramukurikirana kugeza amenye aho ataha.

Inteko iburanisha yongeye guha ijambo Kamuronsi n’abamwunganira kugirango basobanure ku byaha baregwa cyane ko bari babiburiye inyito uretse gusa kwemeza ko ari umusinzi w’indengakamere ko ntabundi bugome yari asanzwe azwiho.

Abunganira Nyakwigendera babwiye Inteko iburanisha ko ibyo Kamuronsi n’abamwunganira  bavuga ari ibinyoma cyane ko igihe akora icyaha nta tubari twakoraga ngo tugere mu rucyerera kuko hari hakiriho ingamba zo kwirinda COVID-19 .

Bakomeje bereka Inteko iburanisha ko Yves Kamuronsi  mbere yo gukora amahano ngo yari amaze umwanya aparitse ahahoze station  chez Ndengeye.

Amakuru ava ku bamubonye avuga ko yari kuri telephone kugeza ubwo ahagurukanye umuvuduko ukabije  akagonga Nyakwigendera.

Aha niho Maitre Nkuba wunganira umuryango wa Nyakwigendera yasabye urukiko ko mu bubasha bwarwo ko rwasaba Ubugenzacyaha gukora iperereza ryimbitse kuri ibi byabaye kuri Nyakwigendera kugira ngo nawe abone ubutabera cyane cyane ko bo nk’abamwunganira babisabye ubugenzacyaha ntibubihe gaciro, cyane cyane nko kumenya. Maitre Buhuru muri urwo rwego we yasabye Inteko ko yazigerera aho Nyakwigendera yaguye kugira ngo birebere ubwabo uko Ibyo uruhande rwunganira uregwa hari aho bihuriye n’ukuri.

Inteko iburanisha yasoje ivuga ko urubanza ruzasomwa tariki 25/Ugushyingo 2022.

Abakurikiranye urubanza baganiriye n’itangazamakuru ariko bakanga ko amazina yashyirwa hanze kubera umutekano wabo bagize bati : ‘’ Nta nshuti ikizerwa koko!!”. Ufashe uburyo bamwe mu bari inshuti za Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien arizo zahindutse abanzi be kugeza zimwishe none zikaba zinageze ku buce k’umuryango. Uwo twahaye izina rya Habimana k’ubw’umutekano we, yagize ati: ‘’ Mbere y’uko Dr yicwa, yari asangiye ubucuruzi n’uwitwa Ngarambe Raphael mu kabari kazwi ku izina rya ‘’2 SHORTS CLUB’’ ariho nabamenyeye bose.

Hirya ya bizinesi harimo n’ubucuti bwimbitse bwatumye agirirwa ikizere na Nyakwigendera akamuha umwe mu bana be ngo amubyare muri batisimu. Icyadutunguye turi benshi kikatubera n’ urujijo n’ukuba Raphael nk’umunyamategeko wunganira rubanda rusanzwe atari we wafashe iya mbere mu gukurikirana urupfu rw’inshuti ngo abe ari nawe wunganira umuryango???

Nkusi nawe aganira n’itangazamakuru nyuma y’urubanza yagize ati:’’ Naje kumva uru rubanza kugira ngo menye ukuri kuko harimo ibyagiye bivugwa ko Kamuronsi Yves kugirango azabe umwere bazamuhimbira ko yari umusinzi kabuhariwe none koko abamwunganira nicyo bakomeje gushimangira. Ikindi cyavuzwe n’uko mu nshuti za hafi za Kamuronsi Yves zavugaga ko ubushinjacyaha ari ubwabo babwizeye kuko buyobowe n’umugore wa Nkuranga Egide ari we Mushimiyimana Francoise. Ibi ndanabishingira ko Maitre Buhuru yabwiye urukiko ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha muri rwa rubanza rwari rwapfundikiwe abunganira Nyakwigendera batarimo, Umushinjacyaha nta myanzuro yari yatanze uretse gusaba gusa ko Urukiko rwazashingira ku businzi bwa Kamuhozi Yves.

 

Ibi nibyo byagaragaye mu rubanza aho umushinjacyaha ashinjura Kamuronsi Yves kugeza ubwo yiyamwa n’abunganira umuryango wa Nyakwigendera. Ikindi cyatumye nza muri uru rubanza n’uko inshuti za hafi za Kamuronsi dukunda gusangira zigamba ko azarekurwa kubera ko bene gucura umugambi wo kwica Dr Twagiramungu Fabien bigererayo.

Twe nk’itangazamakuru , tuzakomeza kubakurikiranira iby’uru rubanza ruregwamo Kamuronsi Yves ku byaha byo guhisha ibimenyetso no gutererana uri mu kaga no kwica Dr Twagiramungu Fabien.

Iri buranishwa ryabaye Kamuronsi Yves afungiye muri gereza ya Mageragere.

Ese abafite impungenge bashingiye kubyabereye murukiko bakomeze bagirire icyizere ubutabera?

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *