Abahoze batuye Kangondo na Kibiraro baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko inzego z’ubuyobozi zabarenganije ku mitungo yabo.

Induru izishige ku ntabaza ikomeje kuvuza iyabahanda ngo ijwi rikomeze rirangurure akarengane k’abahoze batuye Kangondo na Kibiraro rigere k’umukuru w’igihugu Paul Kagame abumve abarenganure.Kuki ikibazo cyo kwimura abari batuye Kangondo na Kibiraro cyahindutsemo agahimano,kandi igenagaciro ritangira gukorwa haremezwaga ko bagomba kwishyurwa hashingiwe ku nyungu rusange?Ikibazo cya Kangondo na Kibiraro cyaravuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse niryo mu mahanga,ariko habura igisubizo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame niwe abahoze Kangondo na Kibiraro bahanze amaso (photo archives)

Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com byo biri ku gice kigizwe n’abaturage ijana n’umunani (108) bashaka ingurane y’umutungo wabo bakishyurwa amafaranga.Aha niho bahera berekana ko umushinga Jordan Foundation warugamije kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga byari byemejwe n’inteko rusange y’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo ko abatuye mu murenge wa Remera bazimurwa hakurikijwe amategeko.


Ibi byiza ntibyageze kuri aba baturage,ahubwo zabyaye amahari!
Bamwe bati “kuki Umujyi wa Kigali watesheje agaciro umwanzuro w’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo?
Inkuru yacu irashingira ku byakozwe nyuma yaho ubuyobozi buhinduriye amasezerano,kugeza ubwo abasenyewe Kangondo na Kibiraro baganiye inkiko nazo zikirengagiza amasezerano yari yakozwe hagendewe ku ngingo ya 6 yimura umuturage mu mutungo we.

Uko aba baturage bo babivuga baragira bati “Twebwe turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kutwumva kuko abandi baratwangaje.
Aba baturage uko ari 108 biyemeje kwandikira Umuyobozi mukuru w’u Rwanda kuko inzego zindi zabakumiriye kumugeraho.
Aba baturage bashinja ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buhagarariwe na Meya Rubingisa Pudence,kuko atigeze yubahiriza itegeko ryo kwimura umuturage mu mutungo we haje igikorwa rusange.


Undi utungwa urutoki naba basenyewe Kangondo na Kibiraro ni Kaboneka Francisis igihe yari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Aba baturage bavugako iyo Kaboneka abumva nkuko yarabifite mu nshingano n’ibi bibazo bibugarije ko bitari kubageraho.
Aba Kagondo na Kibiraro bati”Prof Shyaka Anastase agisimbura Kaboneka we yaje wagirengo turi abanyamahanga cyangwa abanzi ba system.Icyadutunguye kikadutera agahinda n’uko atigeze areba itegeko rigena uko umuturage yimurwa mu mutungo we.
Aba Kagondo na Kibiraro bati “rurangiza mu kibazo cyacu yabaye uwari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi we wazanye ibimashini akadusenyera.

Icyatubabaje n’uko Gatabazi ahagarariye icyo gikorwa yavugaga ngo ntidukunda FPR?
Umwe mubo twagiranye ikiganiro akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we ariko yagize ati”twese uko twasenyewe tukangazwa ntawutari umunyamuryango wa FPR?


Ikindi cyatubabaje n’uko nyuma yo gusenyerwa tukangazwa imiryango yarasenyutse.
Umugabo yaciye ukwe ahunga,umugore nawe yakijijwe n’amaguru.
Uwo twahaye izina rya Nyirakamana tuganira yagize ati “Ubu ndi hano mu karere ka Huye mu buryo bw’ubuhunzi.Jyewe navukiye Kangondo na Kibiraro niho nakuriye nza kuhashakira,ubu mbyaye imbyaro enye.


Igiteye agahinda ntabwo nzi aho umugabo wanjye aherereye,abana bahindutse imbobo kuko twatatanye,gusa amakuru numvise n’uko umwana wanjye mukuru wigaga amashuri y’isumbuye yarasigaye azunguza muri Gare Nyabugogo none ngo bamutwaye mu nzererezi niho afungiye .Ubu koko uwo mwana mwumva atarengana?nkubu uko twari dutuye tukameneshwa nta n’ubwo tukigira ubwisungane mu kwivuza,turiho tutariho,ariko tuziko Perezida Kagame azaturenganura.

 

 

Ingenzi ko Leta ivugako yabahaye amazu mu Busanza mukayanga?
Nyirakamana ntabwo twayemera kuko itegeko sitwe twarishyizeho ryashyizweho na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda niryubahirize.
None ko umuvugizi wa Leta wungirije Alain Mukurarinda yavuzeko umuntu ahabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni cumi n’enye z’amafaranga y’u Rwanda,kandi umuntu umutungo we warufite agaciro kagera kuri miriyoni nka 50 ubwurumva bihura?
Umwanzuro mwumva uzaba uwuhe?


Nyirakamana twe twishyize mu maboko y’Imana kuko ariyo irema umuntu,tukingera kwishyira mu maboko ya Nyakubahwa Perezida Kagame,kuko tuziko abaturenganije bagiye bamubeshya.
Ingenzi nibidamemuka muzajya mu Busanza cyangwa muzakomeza ubuhungiro mu gihugu cyanyu?
Nyirakamana twe twizeye ko ibaruwa twandikiye Nyakubahwa Perezida Kagame ko azadusubiza,nidukomeza kwimwa ubutabera tuzagana inkiko mpuzamahanga,kuko zo ntabwo zizahura na ba Kaboneka, Shyaka na Gatabazi.


Ingenzi usoza n’iki wabwira bagenzi bawe mwari muturanye Kangondo na Kibiraro?
Nyirakamana icyambere ndashimira itangazamakuru ryo riba riduhaye umwanya wo kuvugiramo akababaro kacu,ikindi abo twari duturanye nkabasuhuza,kuko twacitse imyangaro mu rwatubyaye.Mugihe iki kibazo gikomeje kugenda kizenguruka mu nkiko ,abo munzego zitandukanye ntabashaka kucyumva.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *