Rwinkwavu:Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bavuga ko bagorwa no kubona udukingirizo

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rwinkwavu muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti, urubyiruko rukora mu bucukuzi rugorwa no no kubona udukingirizo hafi.

Bamwe mu rubyiruko rucukura amabuye y’agaciro, baganiraga n’itangazamakuru, bavuze ko habaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko akazi kenshi bagira gatuma nta mwanya uhagije babona wo kujya gushaka udukingirizo kure aho ducururizwa, maze ngo igihe bavuye mukazi bajya kutugura bagasanga abacuruzi burije igiciro hafi gukuba 10.

Umwe muri uru rubyiruko yagize ati“Twe tugira akazi kenshi, ariko hari igihe ubona  umukobwa ukwemerera ituru, wakwisaka ukabura agakingirizo ugashiduka wakoreye aho, ariko badufashije bakatwegereza udukingirizo hano hafi mu birombe byaba bitworoheye cyane kuko n’iyo tuvuye mu kazi ku mugoroba usanga umucuruzi adatinya kuguca amafaranga 1000frw kandi ubundi agakingirizo kagura 100frw.”

Mugenzi we yunzemo ati“Twe twifuza cyane kugira udukingirizo hano mu birombe aho dukorera, kuko byadufasha kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kuko abagiye gusambana bazajya bakoresha udukingirizo batubona hafi yabo”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu bwo buravuga ko bugiye kubegera bakitoramo umujyanama uzajya uhabwa udukingirizo nawe akatugeza kuri bagenzi be.

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu, Ntawigira Anastase ati “Dufite abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’urungano hamwe n’abafashamyumvire duha udukingirizo two kujyana mu baturage, bakaba bazwi ko ari bo bashinzwe guhereza abantu bo mu gace barimo udukingirizo, ahubwo usanga abantu bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabyitaho, ariko tugiye kubegera tubaganirize, tubashyire mu matsinda bishakemo umujyanama w’ubuzima wabo tuzajya duha udukingirizo n’ibindi bijyana natwo”.

Imibare igaragaza ko kugeza muri Mata 2023 abafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu ahaherereye zone ya Gahengeri ari 564, hakaba hari n’abagore 54 bakurikiranwa muri gahunda yo kurinda kwanduza umwana virusi itera SIDA ari mu nda, bamubyara ndetse banamwonsa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *