Uko yahinze siko yaguye: Mvukiyehe Juvenal yemereye ibikombe abafana ba Kiyovu sports birangira nta nakimwe abahaye.

Kera habayeho n’umugani ucibwa kubera ibihe biba byararanze abantu batandukanye cyangwa umuntu ku giti cye.Turi mu mupira w’amaguru ku ikipe ya Kiyovu sports.Kuva Kiyovu sports yashingwa turagenda tureba ibihe by’imyaka yose uko yagiye ibaho.Kuva muri Repubulika ya mbere ikipe ya Kiyovu sports yaranzwe no kuba ikomeye ifite abakinnyi beza.Repubulika ya kabili nabwo yagize abakinnyi beza itwara ibikombe .Abayovu baherekeje ikipe yabo haba mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.Repubulika ya gatatu kuki ikipe ya Kiyovu sports itaratwara igikombe na kimwe cyaba icy’Amahoro cyangwa shampiyona.Ikipe ya Rayon sports niya Kiyovu sports nizo zakinnye umupira w’amaguru FPR igifata ubutegetsi 1994 mu kwezi kwa Nzeli.Ikipe ya Kiyovu sports yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 1995 yongera 1996 ibitwarwa niy’APR fc.Ikipe ya Kiyovu sports yanze gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 1998 ivugako ikipe ya Rayon sports yakinishije abanyamahanga.Kiyovu sports yagiye yamburwa abakinnyi n’ikipe y’APR fc .Ibibazo byarakomeje kugeza ubwo Ikipe ya Kiyovu sports mu 2017 imanurwa mucyiciro cya kabili n’ubwo itamazemo na shampiyona n’imwe.Ikipe ya Kiyovu sports haje kwicwa itegeko rigenga uyiyobora maze icikamo kabili yimika Mvukiyehe Juvenal.Uko yagabiwe ikipe ninako azayinyagwa.Mvukiyehe Juvenal bamwe bati”icyo twamusabaga nuko yatsinda umukeba ,kandi yarabikoze.Ikindi gipande kiti”Mvukiyehe Juvenal twahawe na RGB ntabwo yaduha igikombe na kimwe kuko n’umwaka ushize yakitwamburishije ikinamico.Mvukiyehe Juvenal kuva yafata ikipe ya Kiyovu sports yazanyemo ikinyoma cyo kuzatwatwara ibikombe bituma agirirwa icyizere none birangiye kiyoyotse.Mvukiyehe Juvenal yavuzweho kubetinga bimwe byo kugurisha umukino ukibonera amafaranga.Abayovu batandukanye bose bafite akababaro kenshi kuko bumvaga bagiye gukuraho ikimwaro cyo kudatwara igikombe.Umufana wa Kiyovu sports umwe witwa Nzizi ati”ndababaye kubona Juvenal atubeshya imyaka ibili yose ,kandi iteka tukabura igikombe k’umukino wa nyuma bikaba bibaye imyaka 2 yose.Umufana w’ukuri azayigumaho naho uhuzagurika azayivaho.

 

Mvukiyehe Juvenal yumijwe no kubura igikombe na kimwe (photo archives)

 

Kuva Kiyovu sports ibayeho nibwo igize ingoma mbi iyobowe na Mvukiyehe Juvenal,kuko abafana bayo barafunzwe.Andi makuru ava mu bizewe bahafi na Mvukiyehe Juvenal ngo agiye kwigendera kuko ikipe imuteye igihombo gikabije.Kuba Mvukiyehe Juvenal yaragize ikipe Kampani y’ubucuruzi bikaba biyishyize mu madeni menshi aramutse atishyuwe Kiyovu sports byazayibera ikibazo gikomeye.Kuba Mvukiyehe Juvenal yaragiye yegura bakamwinginga kuguma k’ubuyobozi byerekanye intenge nke zabahoranye ikipe.Abakinnyi benshi batangije amasezerano.Umwe k’uwundi mubakunzi ba Kiyovu sports ntibazi iyo iva niyo ijya kuko batazi niba Mvukiyehe Juvenal azaguma k’ubuyobozi.Hategerejwe impinduka mu ikipe ya Kiyovu sports.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *