Intambara y’umutungo ya Nyakwigendera Iraguha Edissa ikomeje guteza amakimbirane hagati y’abana be yasize.

Mukarurangwa Immaculate arashaka kwikiza abavandimwe be ngo yegukane imitungo Iraguha Edissa yabahayemo irage.Inyota y’ubutunzi niyo ikomeje guteza amakimbirane kugeza ubwo Mukarurangwa Immaculate yiyemeje guheza umuvandimwe we Mbatezimana Pierre Celstin muri gereza kugirengo yigabize ibyo Iraguha yahaye abana be.

Amakuru ava mu murenge wa Musenyi arahamyako Mukarurangwa Immaculate yajujubije abo basangiye nyina.Uko bivugwa : Mukarurangwa Immaculate yabangamamiye abavandimwe be kugeza n’ubwo afungishije Mbatezimana Pierre Celstin musaza we badasangiye se.Amakimbirane uko ateye.Iraguha Edissa yashatse umugabo witwa Mutababaruka Eduard babyarana Mukarurangwa Immaculate na Kayitare Manase Ex FAR.Ahandi harimo ikibazo Iraguha yaje gushaka undi Mugabo witwa Paul Habihirwe babyarana abana aribo:Benimana Tumayide,ariho Mbatezimana Pierre Celstin,Muhizi Rodriguez yaburiwe irengero naho Muverisite Fredina yicwa muri Jenoside.Nkuko duhabwa amakuru nabo mu kagali ka Musenyi umudugudu wa Kiringa ngo Iraguha Edissa yitabye Imana 2006 nyuma yaho Mukarurangwa Immaculate amukurikiza induru kugeza na n’ubu.Iyo hisunzwe inyandiko zitandukanye zerekane ko Mukarurangwa Immaculate yatangiye imanza 2008 ahereye murwego rw’abunzi.Nkuko bigaragazwa na kopi y’urubanza 22Mutarama 2008 Mukarurangwa Immaculate yareze Mbatezimana Pierre Celstin yahawe isambu na nyina Iraguha Edissa isambu itariye.Aha rero niho Mukarurangwa Immaculate yatangiranye amakimbirane yo kujujubya abavandimwe be bishimgiye guca amarenga ko umwe afite se ukwe badahuje. Abanzi banzuyeko Mbatezimana Pierre Celstin atsinze Mukarurangwa Immaculate.Urukiko rwanzuye ko Mukarurangwa Immaculate atsinzwe ahubwoko n’ubwo bwa Kayitare atunze bagomba kuwugabana.Mukarurangwa yarareze murukiko tea Bugesera aratsindwa yanga kuva ku izima arajurira.Urubanza rugeze i Gasabo.Mukarurangwa yasinye ku irage ry’umubyeyi we ,ariko nyuma yaje kujya murukiko araryihakana.Mukarurangwa yaje gufungisha musaza we Mbatezimana Pierre Celstin akoresheje Shyirambere Emmanuel .Amakuru agaragara nuko Shyirambere Emmanuel yaje gusaba imbabazi Mbatezimana Pierre Celstin kuko ibyo yasinye atarabizi.Uko bihagaze n’uko abishe Muniveriste Fredina bafunganywe,mugihe Mukarurangwa Immaculate akomeza kwidegembya.Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Musenyi basabira Mbatezimana Pierre Celstin kurekurwa kuko uwo yahishe ariwe Chantal Bankundiye ariwe uyobora Ibuka mu karere ka Bugesera.Andi makuru ava muri Musenyi nay’uko uwitwa Marimarima Jean Baptiste umugabo wa Mukarurangwa Immaculate yagiye kwica uwitwa Nyirarukundo Angelique akaba umugore wa Mbatezimana Pierre Celstin.Ibi bigaragazwa na raporo y’umuyobozi w’umudugudu wa Kiringa ariwe Buribikiye Celestin

Mbatezimana Pierre Celstin uhejejwe muri Gereza na mushiki we Mukarurangwa kubera imitungo (photo archives)

Kongeraho raporo y’Akagali ka Musenyi yasinywe na Leopard Urayeneza.Kugeza na n’ubu ntakirakorwa ngo umuryango wa Mbatezimana Pierre Celstin ugire umutekano ,kandi bimaze kugaragara ko Marimarima na Mukarurangwa bawuhiga ngo bawice.Umunsi umuryango wa Mbatezimana Pierre Celstin uzagira icyuba bizabazwe Marimarima na Mukarurangwa.Twagerageje gushaka umuryango wa Mbatezimana Pierre Celstin ntitwabasha kuwubona kuko wameneshejwe aho bari batuye.Mukarurangwa twagerageje nawe kumushaka sinamubona,ariko nibajya murukiko 23 Kamena 2023 murwisumbuye rwa Gasabo rukorera Rusororo.Mu Rwanda hakunze kumvikana abishe abandi kubera imitungo.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *