gateteF.M.I iti:Abanyarwanda 64,16% mu bukene bukabije

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda bikomeje guhura n’ikibazo cy’ubukungu bugenda biguru ntege.Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku Isi(F.M.I)gikomeje gukora amaraporo  avuga uko ibihugu bihagaze  mu mibereho y’abaturage ndetse no mu bukungu .Ubu muri ikigihe biravugwa ko u Rwanda  rukibarizwa mu baturage bari mu nsi y’umurongo w’ubukene aho abanyarwanda bagera kuri 64,16% bari munsi yawo.

Iki  cyegeranyo kiba gisa n'igitandukanye  n'imvugo y'abayobozi benshi bo mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko nta kibazo cy'u bukene kirangwa mu gihugu imbere nyamara hirengagizwa ko abaturage benshi mu byaro bugarijwe n'inzara.

Iyi raporo ikaba ije ishimangira ko mu Rwanda hakiri byinshi byo gukora kugirango  rutere imbere bitandukanye n'ibyo abayobozi bavuga cyane cyane mu bitangazamakuru.Umukuru w'igihugu niwe natangaho umuhamya w'inkuru yanjye kuko perezida Paul Kagame iyo asuye uduce tw'igihugu yakirizwa ibibazo by'ingutu biba bibugarije.

gatete

                                     Gatete Minisitiri w'imari

Urugero inzara yugarije ibyaro ,ariko ba bayobozi babihisha umukuru w'igihugu uretse ko yatangiye kugenda abavumbura.Ikindi gihamya ni uburyo bamwe mu bayobozi badatinya guhimba imihigo ibyo bise ngo ni ugutekinika kugeza naho bamwe byabafunze ,abandi bakirukanwa  ku ntebe nyobozi.

Iyi raporo y'ikigega mpuzamahanga cy'imari ku Isi iragaragaza ko muri aka karere k'Afurika y'uburasirazuba,Uganda aricyo gihugu gifite abakene bacye ,igakurikirwa n'igihugu cya Kenya  hakaza u Rwanda rukurikirwa na Tanzaniya hagaheruka igihugu cy'u Burundi.

Raporo zitandukanye zerekana ko abanyarwanda benshi babarizwa mu byaro kandi ninaho inzara yibanda cyane,nkuko bigaragara ngo  politiki y'ubuhinzi ni imwe muyiteza inzara kuko ikorwa nabi.

Urugero:Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi mu kiganiro n'itangazamakuru yiyemereye ko ibigori n'imyumbati byarwaye bikaba nta musaruro bizatanga kuko haje ifumbire mvaruganda irwaye bigatuma ibyo bihingwa birumba.

Abashaka ibimenyetso bazajye mu karere ka Nyagatare barebe induru ivuzwa n'abahinzi kubera ukuntu imyaka bahinze igiye kuma,mu gihe ushinzwe ubuhinzi mu karere we atatinye kwigarika  abahinzi akabashinja ko bagombaga guhinga igihe cy'imvura.

Inzara ikomeza gutezwa nabitwa ko bashinzwe ubuhinzi mu turere n'imirenge bashuka abahinzi ngo nibahinge kandi izuba rigiye gucana n'imbuto hamwe n'ifumbire biba babihawe ku ideni rizishyurwa imyaka yeze.

Umuturage umwe twaganiriye akanga ko amazina ye yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we yagize ati: Inzara iradusatira kubera kunanizwa gukora kandi twe tubishaka.

Ikindi kigaragaza ko abaturage batorohewe n'imibereho mibi ni uko n'igiciro cya kawa cyagabanutse cyane ugereranije n'imyaka yashize aho kugeza ubu igiciro cya kawa gihangayikishije abayihinga.Urutoke narwo rwaragabanutse cyane yewe no mu gice cy'iburasirazuba naho si nko mu myaka yashize.

Inzara ikomeje kubicikiriza kuko iyo uzangurutse usanga ahahingwaga imyaka ngandurarugo harimo inka  zikikijwe n'imbigo zazo zizitunga.Inama mpuzamahanga yabereye muri Serena i Kigali Minisitiri w'imari Bwana Gatete Claver yatangaje ko mu Rwanda imirire mibi yagabanutsekuko byavuye kuri 44%,yanakomeje yemerako hari ibyo u Rwanda rwemerewe nibyo rutemerewe kuko batagomba kurenza miliyoni magana atanu.

Abadepite  ntabwo babivugaho rumwe na Minisitiri Gatete bo ngo basanze imirire mibi ikomeje kwiyongera kuko indwara ya bwaki ikomeje kubica bigacika cyane mu byaro.Minisitiri Gatete yijeje abadepite ko ikibazo cy'imirire mibi kigiye guhagurukirwa hanafatiwe ku gipimo cyaho igihugu cyavuye naho kigeze.

Ikindi gisonjesha abanyarwanda ni abaza bavuga ko ari abashoramari bakabuza abaturage imirimo ibazanira inyungu ntibanishyurwe ngo bajye gushakira ahandi ahubwo hagashira igihe bakazahasubizwa barishwe n'inzara.

Ubucuruzi buciriritse bwo wabusangaga mu byaro none bwarazimye kuko bwabaga bwibanda ku myaka yeze none ntayikera. Bamwe mu bayobozi mbere na mbere bagomba kwemerera inteko ishinga mategeko ko   u Rwanda rufite abaturage benshi bugarijwe n'ubucyene ndetse ko mu gihugu hakigaragara ikibazo cy'inzara cyane cyane mu byaro .

Abagena igenamigambi bemera ko urugendo ari rurerure rwo kugirango dutere imbere,ababishyira mu bikorwa nibo kibazo kinatuma na F.M.I ikomeza kubona raporo ikora kuko aho gukosoka birushako kwiyongera.Niba ugera mu karere ugasangamo abaturage ijana  mirongo ine 47,12% barwaye amavunja wumva ubukene atari bwose.Urugero akarere ka Huye wagirango meya Muzuka abitegeka abaturage kuyarwara.

Abatanga amanota mu mihigo mu turere bazasobanure uko icyo kibazo giteye.Niba umubare mwinshi uri munsi y'umurongo w'ubucyene nta mpamvu yo kwirarira ko igihugu cyamaze gutera imbere.

Amakuru twagiye dukura mu ngeri zitandukanye z'abantu ariko banga ko amazina yabo yajya ahagaragara bagize bati:Ni gute wa sanga hari abayobozi  bakurikiranyeho icyaha cyo gutikenika amaraporo yemeza ko u Rwanda ari paradizo ,kandi hari ababurara babuze icyo kurya.

Meya wa Nyaruguru akarere ke kugarijwe n'inzara we noneho akarusho ninaho avuka,ariko yerekana ko Kibeho igiye kuba nka Kigali kubera amazu yubatswe na bihay'imana.Meya wa Nyabihu hazagire umumbariza iterambere afite rirambye mu myaka igera kuri irindwi ahamaze.Nyamagabe inzara yanze gucika.

Umujyi wa Kigali ho Meya Ndayisaba na bagenzi be bibereye mu mashuguri yo gusiga bihaye ibibanza mu murenge wa Nyamirambo. Uturere twa Bugesera hazagire ugerayo arebe amavunja yugarije abaturage,narangiza azambwire ko ubwo atari ubukene bubugarije.

Ubwo umuntu aba yirengagije abandi baturage benshi bari mu buzima bubi hirya no hino mu gihugu, aho abaturage babura amafaranga ya Mutuelle de sante n'ahakigaragara abana barwaye bwaki, abandi babura amafaranga y'ishuri bareka kwiga utibagiwe n'urubyiruko rwinshi rwarangije amashuri ariko rwabuze akazi ndetse n'abarimu bagihembwa amafaranga macye, ariko ntibitabweho uko bikwiye.

Ubu ugasanga aho kugaragaza ibyo bibazo byose byugarije abaturage, abayobozi bakagaragara mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi bavuga ngo inzara yabaye amateka  ndetse  ko rwihagije mu biribwa.Ibi nyamara usanga  ari ikinyoma cyo kwishakira imibereho n'icyubahiro cyo kwitwa umuyobozi mu rwego runaka kandi abaturage bakomerewe n'ibibazo.

Kugirango ibi bibazo byose bibonerwe umuti mbere na mbere abaturage bakwiye kugishwa inama  mu bikorwa kandi politiki n'ingamba bya Leta bifatwa bikigwaho neza kuko byagaragaye ko hari ingamba zifatwa zitabanje kwigwaho neza bigatera ibibazo byinshi.

Abanyarwanda basanga hakwiye ingamba zafatirwamo  ibyemezo bizamura ubuhinzi kuko aribwo shingiro rya byose.Minisiteri y'ubuhinzi ikwiye kubazwa ibi bikurikira:Kuki haza amafumbire atujuje ubuziranenge kandi atwaye amafaranga y'igihugu.

Ikwiye kubazwa impamvu haza imbuto zahingwa ntizitange umusaruro.Ikwiye kubazwa impamvu mu gice cy'umutara bazanye amamashini avuye mu gakiriro ko mu Burayi  atwaye akayabo ngo aze avomerere imyaka kandi yarashaje.

Ibi ngo nibyo bikomeje kubyara inzara mu gihugu.  Nihashyirwemo imbaraga mu buhinzi kandi hajye hazanwa ifumbire yapimwe neza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *