Rubavu yiyongereye ku tundi turere dufite internet ya 4G
Kuva kuwa 8 Nzeli 2015, Akarere ka Rubavu kiyongereye ku bindi bice by’u Rwanda umuntu yabashaga kuba yabonamo internet yihuta ya 4G.
Abatuye mu Karere ka Rubavu bishimiye umuyoboro wa internet bagejejweho na Olleh Rwanda Networks bemeza ko uzabafasha guhindura byinshi mu buzima bwabo nubwo hari abakigaragaza ubumenyi bucye mu kubyaza umusaruro iyi internet.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yavuze ko bishimiye iyi internet ya 4G LTE, ati “Igisigaye ni ukumvisha abaturage akamaro ka internet n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro.’’
Yagize ati “Hari byinshi abaturage bagiye kunguka ari mu bucuruzi n’indi mirimo inyuranye bakoraga ku rubyiruko ho ni umwihariko kuko hari inzitizi zigiye kuvaho.’’
Yakomeje avuga ko urubyiruko ruzabasha kugira byinshi rwigezaho rutiriwe ruva i Rubavu kandi ko ruzabasha kwihangira imirimo kuko ngo usanga imyinshi ikenera ikoranabuhanga.
Yanavuze ko bizanafasha abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazajya bambuka bajya kuyikoresha bityo bizamure ubucuruzi bw’i Rubavu kuko umubare w’abaguzi uzaba wiyongereye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Rosemary Mbabazi, yavuze ko intego y’igihugu ku bijyanye n’ikoranabuhanga bigaragara ko zizagerwaho mu gihe gikwiye.
Ati “Twihaye intego ko mu 2017 abaturage bagera kuri 95% bazaba bakoresha internet […] ibi rero biragaragaza ko icyerekezo twihaye tuzakigeraho ni dukomeza gushyira hamwe.’’
Yongeyeho ko icyo bagiye kurushaho gushyiramo ingufu ari ugusobanurira abaturage bakumva birambuye akamaro k’ikoranabuhanga n’uburyo bwo kuribyaza umusaruro.
Umuyobozi wa Olleh Rwanda Networks, Patric Yoon, yavuze ko impamvu yo gufungura icyicaro i Rubavu ari ukugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa na internet ya 4G banabone n’ibikoresho byifashishwa kugira ngo umuntu abashe kuyikoresha.
Yongeyeho ko henshi bamaze kugera hari byinshi bigenda bikemuka ndetse ko n’abaturage bagaragaza inyota yo kuyibyaza umusaruro ufatika.
Kuva umurongo wa Internet wa 4G LTE utangijwe mu Rwanda mu Gushyingo 2014, umaze kugera mu mijyi itanu irimo Kigali, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye ndetse ko intego ari ukuyigeza hose mu gihugu.