faceFacebook igiye gushyiraho akamenyetso ka ÔÇ£dislikeÔÇÖÔÇÖ

face

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeli 2015, nibwo ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye gushyira mu bikorwa ibyo buhora busabwa n’abayikoresha harimo aho umuntu uri ku rubuga rwa Facebook akaba adakunze ikintu runaka azajya akanda.

 

 

 

Hari hashize imyaka myinshi abakoresha urubuga rwa Facebook basaba ubuyobozi bwayo ko hakongerwaho akamenyetso ka “simbikunze’’ cyangwa "dislike".

7sur7 ivuga ko Mark Zuckerberg, Umuyobozi mukuru wa Facebook ari nawe wayishinze ubwo yari mu Mujyi wa California i Silicon Valley yagejejweho ibyifuzo byinshi, n’abari bateraniye aho ndetse anabizeza ko yabyumvise kandi ko hashize igihe barimo gukemura icyo kibazo ndetse ko basanze gikwiye kwitabwaho.

Umwe mu bari baraho yamubajije impamvu hatabaho aho gukanda mu gihe hari ikintu udakunze (bouton) cyangwa izindi za “ndiseguye”, “bifite icyo binyunguye’’na ‘’simbikunze’’ mu gihe umuntu ashaka kugaragaza icyo atekereza ku butumwa cyangwa ifoto inshuti ye yo kuri facebook yasangije abayikurikira.

Mark Zuckerberg yatangaje ko batagiye gushyiraho aho umuntu yakanda yerekana ko adakunze ubutumwa ubonye kuri Facebook mu buryo bwo kugayisha ubutumwa cyangwa ifoto yashyizweho, ahubwo ko ari mu buryo bwo korohereza abantu bose kwerekana ibyo batekereza yaba ubutumwa cyangwa ikindi kintu icyari cyo cyose gishyirwa kuri Facebook.

Yongeraho ko impamvu yindi yatumye batekereza kongeraho bouton ya ‘’simbikunze’’ ari uko akenshi usanga hasakazwa ubutumwa bubabaje nko kumenyekanisha urupfu rw’umuntu cyangwa ibibazo by’impunzi ugasanga abantu babuze uko berekana amarangamutima yabo kuri iyo nkuru bapfuye gukanda ahanditse “ndabikunze’’ kandi ari inkuru ibabaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *