musIbikorwa remezo aho kuba igisubizo byabaye ikibazo

Amazi n'amashanyarazi bikomeje kuba ikibazo.Iyo havuzwe ibikorwa remezo wumvamo byinshi bishingiye ku iterambere ry'umuturage.Ubu rero mu Rwanda haravugwa ko bimwe mu bikorwa by'iremezo birimo ibibazo byingutu. Ubu igihangayikishije ni ibura ry'amazi hamwe n'amashanyarazi.

Ubu mu Rwanda cyane mu mijyi niho bahangayikishijwe n'ibura ry'amazi n'amashanyarazi kuko ariho hari ibikorwa byinshi bibazanira inyungu .Ikibazwa na benshi ni ikigendanye n'ibura ry'amazi n'amashanyarazi mu gihe ababishinzwe kubiyobora bitabye inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite bawitabye bakavugako bazabikemura bikaba byarananiranye.

mus

                                                  Minisitiri Musoni James

Ubu biravugwa ko mu Rwanda hari ibikorwa by'iterambere,abashishoza bakanareba uko iterambere rigenda ryihuta mu bindi bihugu hanashingwa inganda basanga  kubigeraho mu Rwanda bigoye kuko amazi n'amashanyarazi bidahagije bityo abakora imirimo itandukanye bakaba bahomba.Abakurikiranira hafi iby'imwe mu mishinga yo mu Rwanda  iyo ijya gutangira ukumva ukuntu isobanurwa wumva yarangiye yanageze kubo igenewe aribo banyarwanda.

Ikibazo iyo imaze kabili bizamo ikibazo gikomeye harimo igihombo cy'uko yakozwe  nabi urugero:Umuhanda wa Kigali unyuze Kicukiro kugera Bugesera wakozwe nabi kuko wanafunze abawukoze,uy'umuhanda ujya gutangizwa wavuzweho byinshi wumvaga ntakizawuhungabanya gusa birangira ukozwe nabi.Urugomero rwa Rukarara rwo rwavuzweho ko niruramuka rwuzuye ibibazo byo kubura umuriro bizaba birangiye,ikibazo byahezehe?kuki bidakorwa?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? Minisiteri zishinzwe ikurikirana ry'iyubakwa rya Rukarara bazatange ishusho yayo.

Icukurwa rya Gaz  methane yo mu kiyaga cya Kivu imaze imyaka irenze iyo Yezu amaze avutse mbere yuko agambanirwa na Yuda ,nayo nta gisubizo cyayo kandi buri gihe iba yarangiye bwacya ngo igiye gucukurwa bigafata umwaka bigasatira undi kuva ku ngoma ya Butare Albert.Imiyoboro y'amazi ava mu mugezi wa Nyabarongo wo wahezehe?ubu rero biraboneka ko ibyo bikorwa n'ibindi bivugwa cyangwa byakwitwa ko byatangiye bigahabwa abanyamahanga ngo babiyobore n'iyo nkunga yabo bakayitwarira ,niho hagaragarira ko icyo gikorwa bavugaga cyarangiye kidashyizwe mu bikorwa bityo naya misoro y'abanyarwanda ikahahombera ntacyo ikoze .

Ubwo twari mu mujyi wa Kigali hari bamwe mu bantu bariho bijujuta ko babuze umuriro,abandi nabo bavuga uko babyumva gusa bahuriza k'umushinga wa Gaz methane:Umwe mu bantu bakoraga inyigo yawo ubwo twaganiraga yanze ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano  we ,maze agira ati:Umushinga wa Gaz methane  iyo ukorwa nk'uko wavugwaga kongeraho inyigo yawo nta kibazo cy'amashanyarazi cyari kuzongera kuba mu Rwanda.Twashatse kumenya icyaje kuwukoma mu nkokora?Ajya kudusubiza yagize ati:Imishinga yigwa neza nyuma abanyabubasha bakayica nkana.

Urugero yaduhaye rushingiye nko kuba babizambya ntihagire ubakurikirana.Yaduhaye ingero ko iyo  Gaz  methane yo mu kiyaga cya Kivu iza gukorwa neza Kilowati imwe yari kugura 25frw none ubu ntanukigura uwa 500frw kubera ko wahenze.Abandi nabo bati:Umuriro niyo uzaguhenda ariko ukanaboneka.Mu cyaro hamwe na hamwe bo baratabaza ngo batabarwe kuko bagiraga amazi ya gakondo none nayo hari aho usanga abashinzwe iby'amazi  ya Leta bayabagurisha kandi kera bitarabagaho.

Niba nta gikozwe ngo Leta igoboke abanyarwanda kilowati imwe ive ku 182 frw bizagorana kugirango umuturage utabona $1 k'umunsi abeshe gucana amashanyarazi.Inzego zishinzwe gukurikirana imitungo ya Leta bazatubarize cyangwa babwire abanyarwanda uko umushinga wo gucukura Gaz methane wagenze?Undi mushinga wa Gishoma nawo ibyawo ntibivugwa byashyizwe mu kabati kandi igihe Perezida Kagame asura turiya turere two mu burengerazuba Minisitiri Musoni James ubifite mu nshingano ze yananiwe kubisobanurira umukuru w'igihugu impamvu bitarangira .Ikibabaje ni uko iyo mishinga idindira ntagikozwe kandi harahombeyemo imisoro y'abanyarwanda.

Bamwe mu bagiye bagira uruhare mu nyigo z'ibi bikorwa nyuma bakigizwayo bakubwira ko ubu byahombye kugeza naho amamashini bari bazanye yo kuzamura nk'amazi yahise apfa adakoze n'icyumweru ,ahandi amatiyo yagombaga kuyageza ku b'abaturage nayo akaba yaratahywemo  n'ibikeri.Ihagarara ry'ay'amashanyarazi biratanga igihombo kuri zimwe mu nganda zagombaga kuzamura abanyarwanda,zibaha nk'akazi n'ibindi byabafasha mu mibereho rusange.

Kwihangira umurimo bishobora gushyirwa mu bikorwa remezo nk'ifatizo ryo gutangira ubuzima k'umuntu uvuye cyangwa urangije amashuri.Ibi rero biri kure kuko urubyiruko rwinshi rugaragara mu  mujyi wa Kigali rutegereje uzaruha akazi byarimba rukazanagwa mu mutego wo kunywa ibiyobyabwenge ku rw'abahungu naho urw'abakobwa rukagwa mu burayi kugeza barwaye sida nabo bakayikwirakwiza.

Ikindi kivugwa nacyo kidakora neza ngo ibikorwa remezo bitere imbere ni ikigega cya Leta gitera inkunga imishinga ya ba Rwiyemezamilimo nacyo kikaba cyarabigaritse(BDF) mu gihe cyababeshye ko kizabishingira ku ngwate ingana na 75% naho Rwiyemezamilimo akitangira 25%,ikibabaje ni uko ubu  gahunda ya Hangumurimo yanyuze muri BDF yose yahombye itamaze kabili.Ibikorwa remezo bikozwe uko bivugwa nta n'ubwo wabona urubyiruko mu ngeso mbi zirwugarije.

Abasesenguzi bemeza ko iyo ibikorwa remezo bihagaze neza utabona urubyiruko mu mihanda ,kandi iyo imbaraga z'igihugu zizerera  zibasha kwinjizwa mu makimbirane n'ibindi bibi bihungabanya umutekano.Abazi iby'iterambere n'ibikorwa remezo bemeza ko uko ubuyozi bwegerejwe abaturage kuva mu mudugudu kugera ku karere byaba ari naho bahera bajyana ibikorwa remezo.

Rumwe mu rubyiruko twaganiriye rwo mu karere ka Burera twasanze bafite ibibazo bikomeye bikeneye umuti uhamye.Urwo rubyiruko twarusanze mu gasantere ka Kidaho hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda ,maze ntagira mbabaza impamvu bicaye k'umuhanda kandi ari mugitondo?    Bajya kunsubiza bansubirije icyarimwe bagira bati:Twebwe twabuze akazi n'ibikorwa remezo bije iwacu bikorwamo nabavuye ahandi.Umwe ati:Ubu ko turi ahangaha twarangije za Kaminuza ,abandi barangiza ay'isumbue nta kazi.Niba bizwiko ibikorwa remezo ari umusingi urwanya ubukene kuki bitashingirwaho hahabwa abaturage baho bikorewa akazi.

Ahandi nasanze urubyiruko rufite amaganya ni mu karere ka Karongi na Nyamasheke mu ikorwa ry'umuhanda uhuza utwo turere twombi.Urubyiruko rwaho yewe n'abakuze baho bishimiye ko bavuye mu bwigunge kuko babonye umuhanda wa kabulimbo ,gusa ngo nta byera ngo dee!! binubirako imirimo yahawe abaturutse ahandi kandi batabarusha ubusobozi n'ubumenyi.Abanyarwanda bibaza ukuntu ibigo bya Leta bihabwa abanyamahanga bwacya bigahomba nk'iyahoze yitwa BCR yaje no kuzimangana,IMVAHO NSHYA ubu iyoborwa n'umuhinde bigatuma bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bikitwako bigiteraguza bihendwa bikaba bidakora.

Ninde wabazwa ibikorwa remezo byadindiye?ninde wabazwa impamvu imishinga ivugwa ko izatangira igaherera mu kabati?Niba abo bireba babona ko ibikorwa remezo ari ikibazo nibatange igisubizo amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *