Ruhago nyarwanda:Mu ikipe y’APR fc ishyamba siI ryeru kugeza naho ivugwaho gutinya amarushanwa atandukanye.
Muri Ruhago nyarwanda hakomeje kuba ikiganiro ku ikipe yitwa APR fc kubera ingingo nyinshi zitavuzweho rumwe.Turebe uko Ferwafa ibayeho mu myaka 32 n’uko yagiye ivugwaho kuyoborwa n’ikipe y’APR fc kugeza ku ngoma ya Shema Fabrice ufunzwe ku ngingo zimwe na zimwe zitavuzweho rumwe.APR fc itangira gukina 1995 yakinishaga abasirikare gusa nta musivili warimo.Ubwo APR fc yatangiraga gukinisha abasivili yigizayo abasirikare n’iho yatangiye gukorera amakosa.Ubuyobozi bwa Ferwafa bwari mubiganza bya Lt col Cesar Kayizari.Shampiyona 1998/1999 n’ibwo APR fc yatwaye Longin Rudasingwa watozaga ikipe ya Rayon sports kandi agifite amasezerano kongeraho n’umukinnyi Muhamud Mose nawe warugifite wari ukiri umukinnyi wa yo.Shampiyona 1999/2000 nabwo ikipe y’APR fc yambuye Kiyovu sports abakinnyi Eric Nshimiyimana na Mbuyi Jean Marie nabo bagifite amasezerano.Ntawakwibagirwa 2005 uko bambuye ikipe ya Rayon sports igikombe cya shampiyona.Abakinnyi nka Sibo Abdoul,Hamiss Bagumaho,Mutarambirwa Djabil,Shyaka Jean,Iranzi Jean Claude APR fc yambuye Kiyovu sports.Ninde wakwibagirwa abakinnyi nka Makoyi,Amon Mudeyi n’abandi yambuye Rayon sports? Abakinnyi nka Isimwe Claude,Rusanganwa Fred Alias Ntare,Muhayimana Theoneste,Mugiraneza Gergoire yambuye ikipe ya Mukura vs.Ninde wakwibagirwa uko yashenye Rayon sports 2019/2020 ubwo yayitwaraga abakinnyi nka Manzi Thiery,Mutsinzi Ange, Niyonzima Sef,Manishimwe Djabil, Bukuru Christopher yarangiza igafata abari bagifite amasezerano y’akazi kayo ikabaha Rayon sports.Muri Mutarama 2025 yafashe abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports Bugingo Hakim na Iraguha Hadgi irabasinyisha.
Ferwafa Lt col Cesar Kayizari yasimbuwe na Col Kazura Jea Bosco.Haje kubaho kurekura gato Ntagungira Celestin aza muri Ferwafa atangiye guhindura byinshi APR fc yisubiza Ferwafa bayigabira Nzamwita Vincent De Gaule.Bukeye bazana Lt Gen Sekamana Jean Damascene we yagiye guhindura byinshi nk’umunyamategeko baba bamukuyeho.Munyentwali Alphonse we ntiyarazi umupira w’amaguru uko ukinwa yanyujijwe Kacyiru aho bimunaniye aregura.Shema Fabrice warutangiyegushaka uko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere birangira afunzwe.
APR fc idashaka kugira icyo ivuga ku kudakina Super Cup 2026 kugeza n’ubu ,ariko induru nizose hagati y’abafana bayo n’abandi makipe kuko ntiboroheranye.Mukura vs nayo yahawe amahirwe yo kugabirwa ifaranga rizayifasha gukina super cup.

Andi makuru acaracara arashimangira ko APR fc yanze burundu gukina super cup kuko yo ivuga ko igomba kuyikina na Rayon sports yonyine,ko izindi bazanyemo itabyemera.Ese APR fc byaba byifashe gute hagati muriyo?benshi bavugako kuva yatsindwa na Gor Mahia muri CECAFA Kagame cup byayiteye ikimwaro n’igihunga .Gutsinda,gutsindwa no kunganya nibyo byubatse umupira w’amaguru mu isi kuki APR fc yo yahora ishaka gutsinda gusa?
Itangazo rya Ferwafa rigaragaza amakipe azakina super cup rikimara kujya ahagaragara abo muri APR fc ntacyo barivuzeho.
Kuki APR fc yo itabwira abanyarwanda impamvu nyamukuru yayibangamiye ikayikura muri super cup?ese kuki APR fc itakora ikiganiro n’itangazamakuru ikerekana icyatumye idakina super cup bityo ikava mu kibazo cyiyugarije?
APR fc imaze igihe ivugwamwo ibibazo nkaho habayemo ibyuko hari abakozi bayo bafunzwe bazira kuroga ikipe ya Kiyovu sports.Kuba harabayeho abibye amafaranga nabo bagafungwa.Umwe k’uwundi mubakunda umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kureba uko super cup izakinwa . Amakuru ava ahizewe n’uko muri Ferwafa hazirukamwa abakozi benshi.
Kimenyi Claude

