Abanyabutare bifuza ko Gen Gatsinzi yatanga ubuhamya kuri jenoside yakorewe muri ESO

Kwibuka imwe mu nshingano za buri wese ziha agaciro uwishwe muri jenoside yakorewe  abatutsi 1994! Kuki biharirwa ababuze ababo gusa?ibuka nawe azibuka,ibuka nawe azakwibutsa,kwibuka ni uguha icyubahiro bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Gen. Gatsinzi[photo archieves]

ESO ya Butare yiciwemo abatutsi benshi ariko ntibarashyingurwa mu cyubahiro.Inkubiri ya politiki isiga ibisare n’ibikomere mu mitima y’Abanyarwanda.

Ubu rero mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi haribazwa impamvu hataramenyekana ahajugunywe imibiri y’abatutsi biciwe mu kigo cya gisirikare cyigishaga abasuzofisiye(ESO)kugirengo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.Ubu rero hari abavugira mu bwihisho,abandi mu matamatama,abandi bakatura bakavuga ko Gen Gatsinzi  Marcel wayoboraga ESO mu gihe jenoside yari itangiye muri Butare ko yatanga ubuhambya.

Gatsinzi Marcel wari ufite ipeti rya Col akaba yarayoboraga ESO yavuzweho  cyangwa yaketsweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi,ariko ntihaboneka ibimenyetso aba umwere ataburanye.Igihe cya Gacaca mu ikusanyamakuru muri stade Huye Gatsinzi Marcel yariyitabye atanga amakuru arazwa yisubirira mu kazi ke kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu gisirikare.Gushinja umuntu icyaha icyo aricyo cyose bisaba ibimenyetso.

Gushinjura umuntu icyaha icyo aricyo cyose bibanza kurahirirwa kuko bakurahiza bagira bati:Ndahiye kuvugisha ukuri nindamuka mbeshye nzabihanirwe n’amategeko. Aha rero ikibzwa nabantu batandukanye Gen Gatsinzi ko yitabye ikusanyamakuru  muri stade Huye imbaga nyarwanda ikitabira,iburana rye ryo ryabereyehe?abavuga ibi bakanatanga amakuru  ni uko babivuga bashingiye ko mu kigo cya ESO hiciwe abatutsi.Umwe mubanyabutare twaganiriye ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yagize ati:Twebwe ntidushinja Gen Gatsinzi icyaha ,ariko natubwire amakuru  yibyabereye aho yayoboraga.

I Butare abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ahari ishuri ry’aba sous-officiers , hari hazwi nka ESO-Butare hiciwe abatutsi benshi ariko hashize imyaka 24 imibiri yabo itaraboneka. Intimba ikomeye cyane yabuze gihoza. Ibi bivugwa mugihe bamwe mu barokotse bugarijwe n’agahinda ko ababo biciwe muri ESO batarabashyingura.

Amateka yaje guhinduka icyari ESO-Butare kuri ubu hakorera Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC South.Abavuka i Butare cyangwa bahakuriye kugeza Inkotanyi zitera mu  kwezi k’ukwakira 1990,batangarije ikinyamakuru ingenzi ko urugamba rugitangira ESO ko batwaragamo abatutsi bakabakubitiramo babashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi.Kwibuka ku nshuro ya 24 nibwo mu buhamya bwatanzwe hasabwe ko inzego z’ubuyobozi zabafasha gukora iperereza hakaboneka imibiri y’Abatutsi biciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya gisirikari.

Abahagarariye imiryango irengera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nabo batanze ubuhamya bavuze ko hakwiye gushyirwa ingufu mu gushakisha aho iyo mibiri yashyizwe.Bagize bati “Abatanze ubuhamya benshi bavuga ko muri ESO-Butare hajyanywe abatutsi  bavanwaga ahantu henshi hatandukanye ,kongeraho nabandi bavaga mu tundi duce bahunga interahamwe.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bose bahurizaga ku ijambo ryuko abatutsi bajyanwaga muri ESO bahamyaga ko muri icyo kigo hari ibyobo byinshi,bikaba aribyo byajugunywemo abatutsi bakaza kubisiba,abandi bagahamya ko abandi batutsi bajugunywe mu byobo bya Rwabayanga ,dore ko byahacukuwe kera  mu gihe cya parimehutu mu myaka 1960.Niba muri ESO harajyanywe abatutsi bakahicirwa abahayoboraga bakwiye gutanga amakuru yicyo gihe muri jenoside. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi basabye barasaba ubuyobozi bwa IPRC  bukorera mucyahoze ari ESO ko bwagerageza gukora iperereza bukanifashisha abayoboraga hariya mu gihe cya jenoside nka Gen Gatsinzi cyangwa  nabandi basirikare bahakoreraga .

Umwe yagize ati”hashakirwa ubuhamya ahantu hatandukanye cyane ko hari abafunze nabadafunze kandi byabaye bareba  bakwifashishwa ,bityo iyo mibili igashyingurwa mu cyubahiro. Uwafashe ijambo wese yasabagaa  uwari wese wese waba azi aho umubili w’umututsi ujugunywe ko yatanga ubuhamya ukavanwa muri icyo cyobo ugashyingurwa mu cyubahiro.

Bibukira muri ESO ,bamwe mu barokotse kandi bahaburiye ababo mu gahinda kenshi bagize bati”iteka uko twibuka tubwirwa ijambo rimwe ridahinduka ryo kwihangana,irindi rivuga ko hagikorwa iperereza ryo kumenya ibyobo byajugunywemo abacu,ariko ntakirakorwa.Hakwiye iperereza hakanabazwa abayoboraga ESO bityo imibili y’Abatutsi ikavanwa mu byobo igashyingurwa mu cyubahiro.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *