Shampiyona igeze ahashyushye
Abatoza n’abakinnyi batagize umusaruro barabunza imitima bibaza aho bazerekeza umwaka utaha. Abatoza bashyirwa mu majwi harimo abatoza amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabili.Umutoza avugwa ko azirukanwa kubera kudatanga umusaruro ni Kassambongo Andre utoza Police fc.Abakinnyi harimo abataragaragaye mu kibuga inshuro nyinshi.
Umutoza Kassa yatangiye kwiheba kuko azirukanwa
Abakinnyi bakuze nabo batangiye gushakisha amakipe bazerekezamo. Duhere mu makipe arwanira igikombe cya shampiyona:Nshutinamagara Alias kodo. Amwe mu makuru azunguruka mu ikipe ya APR FC ngo Kodo ari mubazasererwa kubera ko hari abana bato bafite gahunda kandi ngo abakiniye igihe kumureka basanga ntacyo byaba bitwaye. Kdo yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya ATRACO .
Kodo ashobora kwerekeza muri Kiyovu cyangwa Etincelle
Kodo ikindi avugwaho ko ajya avuga ko umutoza w’umwarabu atanjya amugirira ikizera bityo rero nawe akanga kubyakira nk’umwe mu bakinnyi bagize ibihe mu ikipe. Ubu rero ngo Kodo ngo ashobora kwigira mu ikipe ya Kiyovu sport cyangwa Etencelles yo kwivuko. Umukinnyi ukuze iyo atabaye mwiza aba mubi kuko aba akwiye gusezererwa hakri kare. Habimana Boneventure Alias Gangi ntakindi gituma azunguruka amakipe.
Murenzi Louis